Ibitero by'ibisasu bibiri byaturitse byahitanye abantu barenga 100, bikomeretsa abandi benshi mu muhango wo kwibuka Qassem Soleimani wari umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru rwa gisirikare muri Irani, wishwe na drone y’Amerika mu mwaka wa 2020.
Televisiyo y’igihugu ya Irani yatangaje ko igisasu cyaturitse hanyuma ikindi kigakurikiraho, mu muhango wo kwibuka waberaga mw’irimbi Soleimani ashyinguyemo mu mujyi wa Kerman mu majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu.
Umutegetsi utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye ibiro ntaramakuru bya Leta, IRNA, ko “ibisasu bibiri byari biteze hafi y’umuhanda werekeza kw’irimbi rya Kerman’s Martyrs’ byaturikijwe n’abakora iterabwoba bifashishije telekomande.
Babak Yektaparast, umuvugizi wa serivisi z’ubutabazi bw’ibanze wa Irani avuga ko abantu 73 bishwe kandi ko 170 bakomeretse. Televisiyo ya Leta nyuma yaje kuvuga ko abantu byibura 100 bishwe.
Nta mutwe n’umwe wari wavuga ko ari wo wagabye ibyo bitero. Videwo zasohowe n’itangazamakuru rya Irani, zerekanye imirambo ibarirwa muri mirongo n’abantu bagerageza gufasha abarusimbutse, abandi biruka bava ahaturikiye igisasu.
Reza Fallah, umuyobozi w’umuryango utabara imbabare i Kerman, yavuze ko abatabazi b’uwo muryango barimo gufasha abakomeretse.
Bimwe mu bigo by’itangazamakuru bya Irani, byavuze ko umubare w’abakomeretse ushobora kuba urushijeho kuba hejuru y’uwatangajwe.
Mu bihe byahise, Irani yagiye yegeka ibitero nk’ibyo kuri Isiraheli no ku bantu cyangwa ahantu hafi y’imipaka yayo. Ni ibintu Isiraheli itigeze yemera cyangwa ngo ihakane.
Kugeza ubu, nta kimenyetso cyerekana uruhare rw’amahanga urwo ari rwo rwose mu bisasu byaturikiye mu muhango wo kuri uyu wa gatatu.
Forum