Inkingo amagana zo kurinda abana indwara zitandukanye harimo imbasa n’iseru zagejejwe mu ntara ya Gaza gufasha urwego rw’ubuvuzi kwita ku bibazo by’ubuzima byihutirwa bikomeza kwiyongera.
Minisiteri y’Ubuzima y’abanyepalestina yabitangaje kuri uyu wa mbere. Ibitero byo ku butaka bya Isiraheli byahagaritse serivisi z’ubuvuzi muri Gaza, harimo n’iz’inkingo zafashaga gukumira indwara zandura mu bana, zari zararwanyijwe binyuze muri gahunda z’ikingira.
Iyi ministeri yavuze ko inkingo zahageze, zishobora kuba zihagije mu gukingira abana bafite hagati y’amezi 8 n’umwaka n’amezi abiri. Izo nkingo zinjijwe muri Gaza zinyuze ku mupaka wa Rafah, ku gihugu cya Misiri ku bufatanye na guverinema y’iki gihugu yatanze ububiko bwo kuzikonjesha.
Isiraheli yatangaje kuwa gatanu ushize ko ishobora kworohereza inkingo kwinjira muri Gaza, mu rwego rwo gufasha kubuza indwara gukwirakwira.
Yasser Bouzia, ushinzwe ububanyi n’amahanga muri minisiteri y’ubuzima i Ramallah, yavuze ko hari abana babarirwa mu 60.000 baherutse kuvukira mu ntara ya Gaza, ubusanzwe bagombye gukingirwa, ariko batabasha kubona serivise z’ubuvuzi.
Uwo muyobozi yavuze ko, gutanga izo nkingo, bishobora kutazoroha kubera ko abari batuye intara ya Gaza hafi ya bose, bakuwe mu ngo zabo n’intambara. Ababarirwa mu bihumbi amagana baba mu mahema cyangwa ahandi hantu babaye bikinze.
Muri izo nkingo harimo iz’indwara ya Rubewole, Imbasa, Iseru n’Akaniga. Zaguzwe na minisiteri y’ubuzima y’abanyepalestina. Izindi zatanzwe n’ishami rya ONU ikigega cyita ku bana, UNICEF.
Forum