Guverinoma ya Etiyopiya irahakana amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’intara ya Tigre buvuga ko iyo ntara yari imaze igihe kinini mu ntambara, kuri ubu yugarijwe n’ikibazo cy’inzara no kubura ibiribwa.
Umuyobozi wungirije w’iyo ntara Getachew Reda kuri uyu wa gatanu yavuze ko hafi 91 ku ijana y’abatuye iyo ntara bakomerewe n’ikibazo cyo kubura ibyo barya ku buryo ntagikozwe, benshi bazicwa n’inzara.
Yagereranije ibihe iyo ntara irimo n’inzara yateye igihugu hagati y’umwaka wa 1984-85 mu majyaruguru ya Etiyopiya. Iyo nzara yahitanye hafi abantu miliyoni.
Ibivugwa nuwo muyobozi byamaganywe na Legesse Tulu uvugira guverinoma, nubwo nawe yemeje ko hari abantu benshi bakozweho n’ingaruka ry’izuba ryinshi ryarashe n’imyuzure mu majyaruguru y’igihugu.
Uyu muvugizi wa leta yavuze ko ibitanganzwa n’abayobozi muri Tigre ari ibinyoma.
Intambara hagati y’ingabo za leta n’iz’intara ya Tigre mu 2020 yahitanye ibihumbi by’abaturage abandi barenga miliyoni bakurwa mu byabo. Amakuru aturuka muri iyo ntara aragoye kwemeza kuko leta yabujije itangazamakuru gukorera muri ako gace.
Forum