Uko wahagera

Ibitero Muri Siriya Byahitanye Intagondwa 10 Abandi 30 Barakomereka


Ibitero byagabwe ku birindiro bya gisirikali
Ibitero byagabwe ku birindiro bya gisirikali

Ibitero by’indege bikekwa ko byagabwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Siriya byahitanyi abarwanyi 10 b’umutwe w’intagondwa ushyigikiwe na Irani. Abandi bagera kuri 30 bakomeretse.

Ni nyuma y’ibitero bikomeje kwiyongera bigabwa ku ngabo z’Amerika mu burasirazuba bwo hagati kuva intambara ya Isiraheri n’umutwe wa Hamasi itangiye mu kwezi kwa 10.

Umuryango ukorera hanze ukurikirana iby’uburenganzira bwa muntu muri Siriya uvuga ko mu barwanyi 10 bishwe harimo Abanyasiriya batatu. Ni mu bitero by’indege bigera ku icyenda byagabwe ku butaka bwa Siriya.

Uyu muryango ufite icyicaro mu Bwongereza uvuga ko ibyo bitero byagabwe ku birindiro bya gisirikali ahitwa Albu Kamal mu ntara ya Deir Ezzor hafi y’umupaka na Iraki.

Hagati aho umutwe wa Hezbollah muri Libani nawo ushyigikiwe na Irani nawo watangaje ko wapfushije abarwanyi bane kuri uyu wa gatandatu. Gusa uyu mutwe ntuvuga niba abo barwanyi baguye mu bitero byagabwe muri Siriya.

Muri iki cyumweru kandi ingabo z’Amerika zagabye ibitero muri Iraki nyuma yaho igitero cya drone gikomereje abasirikali batatu b’Amerika mu karere ka Kuridisitani.

Umuyobozi utashatse kuvugwa izina w’Amerika yemeza ko guhera mu kwezi kwa 10, ingabo z’Amerika zimaze kugabwaho ibitero bigera ku 100 muri Iraki na Siriya.

Amerika isanganywe abasirikari 2,500 muri Iraki na 900 muri Siriya bari mu ngabo zihuriweho n’amahanga zigamije kurwanya leta ya kiyisilamu.

Forum

XS
SM
MD
LG