Uko wahagera

Isiraheri Ikomeje Gusatira Umujyi wa Khan Younis Mu Majyepfo ya Gaza


Umwana w'Umunyapalestina avurirwa mu bitaro bya Khan Younis, mu majyepfo ya Gaza
Umwana w'Umunyapalestina avurirwa mu bitaro bya Khan Younis, mu majyepfo ya Gaza

Ingabo za Isiraheli zikomeje gusuka ibisasu ku mujyi wa Khan Younis uri mu majyepfo y’intara ya Gaza. Mu ijoro ryakeye izo ngabo zakoresheje indege na za bulende, ari nako basatira uyu mujyi.

Umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’Abafransa, AFP, yavuze ko ibyo bitero byanagabwe ku mujyi wa Rafah muri iyi minsi ucumbikiye ibihumbi by’Abanyapalestina bahunze intambara.

Uyu mujyi wa Rafah uri hafi y’umupaka wa Misiri.

Isiraheri yagabye ibitero no mu bindi bice birimo Nuseirat iri hagati muri Gaza na Beit Lahia mu majyaruguru ya Gaza aho ingabo za Isiraheri zivuga ko zasenye ibirindiro by’umutwe wa Hamasi.

Inzego z’ubuzima muri leta ya Hamasi zivuga ko abantu 200 bamaze kugwa muri ibyo bitero mu masaha 24 ashize.

Hagati aho ishami rya ONU ryita ku bikorwa by’ubutabazi muri Gaza ryavuze ko imodoka zabo zikoreye imfashanyo zarasweho n’ingabo za Isiraheri.

Ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, Thomas White uyobora UNRWA yavuze ko izo modoka zagabweho ibitero ubwo zavaga mu majyaruguru ya Gaza zikoresheje inzira zagenewe na Isiraheri.

Icyo gitero nta muntu cyahitanye ariko cyangije imodoka zabo. Ntacyo ingabo za Isiraheri ziravuga ku byatangajwe n’iri shami ry’Umuryango w’abibumbye.

Forum

XS
SM
MD
LG