Uko wahagera

ONU Ihangayikishijwe n''Ihonyangwa ry’Uburenganzira bwa Muntu" muri Sijordaniya aho Isiraheri Yigaruriye


Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres.
Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres.

Raporo ONU yasohoye kuri uyu wa kane, igaragaza ko ibabajwe n'icyo yise ihonyora rikabije ry’uburenganzira b’ikiremwa muntu muri Sijordaniya aho Isiraheri yigaruriye. Yanahamagariye abayobozi b’iki gihugu, guhagarika urugomo ku banyepalestina batuye aho muri Sijordaniya.

Raporo y’ibiro bya komiseri mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri ONU, yavuze ko abanyepalestina 300 bishwe mu ntara ya Sijordaniya guhera tariki ya 7 y’ukwezi kwa 10.

Iyo raporo ivuga ko ubwo bwicanyi bwo mu ntara ya Sijordaniya bwabaye mu gihe cya operasiyo z’ingabo zishinzwe umutekano za Isiraheri cyangwa mu bushyamirane nazo. Igaragaza ko impfu z’abantu byibura 105, zishobora kwitirirwa operasiyo za Isiraheri. Aha harimo ibitero by’indege cyangwa ibindi bikorwa bya gisirikare mu nkambi z’impunzi cyangwa mu bindi bice bituwe cyane. Abantu byibura 8 biciwe mu macumbi y’abayahudi, nk’uko iyo raporo ibivuga.

Tal Heinrich, umuvugizi w’ibiro bya minisitiri w’intebe wa Isiraheri, yahakanye iyo raporo “nk’isekeje mu by’ukuri”. Yakomeje agira ati: “Yego, twataye muri yombi abakekwaho gukoresha iterabwoba amagana muri ako karere, kandi tuzakomeza gukora ibisaba byose, kugirango tubumbatire umutekano wacu”.

Volker Turk, komiseri mukuru w’ishami ryita ku burenganzira bwa muntu muri ONU, yavuze ko ikoreshwa ry’ingufu zidakenewe cyangwa z’umurengera ku banyepalestina mu ntara ya Gaza, ari “ibintu bibabaje”. Iyo raporo ivuga ko abanyepalestina bagera mu 4,785 batawe muri yombi guhera tariki 7 z’ukwezi kwa 10 gushize.

Yanahamagariye Isiraheri guhita itera intambwe zigaragara kandi zifatika zo guhagarika urugomo ku baturage b’abanyepalestina no gukora amaperereza ku byabaye byose mu rugomo rw’abaturage n’urw’ingabo zishinzwe umutekano za Isiraheli.

Forum

XS
SM
MD
LG