Uko wahagera

Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu Zashoje Imishyikirano ku Buhahirane na Kongo


Emira zunze ubumwe z’Abarabu zashoje imishyikirano ku buhahirane na Repuburika ya Kongo. Ni amasezeraho ya kabiri nk’ayo, n’igihugu cyo ku mugabane w’Afurika atangajwe mu cyumweru kimwe.

Thani Al Zeyoudi, minisitiri w’ubucuruzi mpuzamahanga wa Emira zunze ubumwe z’Abarabu, ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter yagize ati: “Imikoranire n’ibindi bihugu ikomeje kwaguka mu gihe harimo gusozwa imishyikiraho igana ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu na Repuburika ya Kongo-Brazzaville, igihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika gifite ubukungu buzamuka kandi gifite agaciro mu rwego rw’ubuhahirane n’ishoramari nk’umufatanya bikorwa”.

Kuva mu mwaka wa 2021, Emira zunze ubumwe z’Abarabu, zateguye umushinga w’amasezeraho yihariye y’ubuhahirane, ishoramari n’amasezerano mu by’ubufatanye na Kongo. Intego yari ukwongera ingufu no gushakira amafaranga mu bintu bitandukanye no mu nzego z’ubukungu zitandukanye.

Mu cyumweru gishize, Emira ziyunze z’Abarabu, zashoje ibiganiro ku masezerano y’ubuhahirane n’ibirwa bya Maurice. Cyari igihugu cya mbere cy’Afurika bagiranye ayo masezerano. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG