Uko wahagera

Amerika Yarashe ku Birindiro by’Imitwe Ishyigikiwe na Irani muri Iraki


Minisitiri w’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika, Lloyd Austin
Minisitiri w’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika, Lloyd Austin

Kuri uyu wa kabiri, Leta zunze ubumwe z’Amerika yarashe ku birindiro by’imitwe
yitwaje intwaro ishyikiwe na Irani muri Iraki. Mu itangazo yashyize ahagaragara, minisitiri w’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika, Lloyd Austin, avuga ko barashe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ahantu hatatu ha Kataib Hezbollah n’amashami yayo.

Asobanura ko babikoze ari ukwivuna ibitero by’uyu mutwe witwara gisirikare ku ngabo z’Amerika muri Iraki no muri Siriya, birimo icyo Kataib Hezbollah n’amashami yayo bagabye kuwa mbere mu ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Erbil, mu majyaruguru ya Iraki. Kataib Hezbollah yakoresheje indege itagira umuderevu “drone”, ikomeretsa abasirikare batatu b’Amerika, barimo umwe wakomeretse cyane.

Amerika ivuga ko aho yarashe yashenye inyubako nyinshi Kataib Hezbollah yakoreragamo kandi ko ishobora kuba yivuganye n’abarwanyi benshi bayo. Iraki yamaganye ibikorwa by’Amerika, ivuga ko “igitero kuri yo no kuvogera ubusugire bwayo bidashobora kwihanganirwa.”

Amerika ifite abasirikare bagera ku 2,500 muri Iraki, n’abandi bagera kuri 900 muri Siriya, mu rwego rw’ingabo mpuzamahanga zagiye kurwanya Umutwe wa Leta ya Kislamu n’ibisigisigi byayo. Imitwe ishyigikiwe na Irani yongereye ibitero bya bya “drones” na roketi izigabaho. Kuva ku itariki ya 17 y’ukwezi kwa cumi gushize, Amerika ivuga ko bimaze kurenga ijana. (VOA, Reuters, AP)

Forum

XS
SM
MD
LG