Muri Ukraine, Abakristu ba Kiliziya “Orthodoxe” bijihije bwa mbere na mbere umunsi mukuru wa Noheli kuri iyi tariki. Imaze kwitandukanya na Kiliziya “Orthodoxe” y’Uburusiya.
Ubusanzwe, kiliziya zombi zizihizaga Noheli ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa mbere buri mwaka. Kimwe no mu bindi bihugu byo mu burasirazuba bw’Ubulayi, Kiliziya “Orthodoxe” zikurikiza kalendari yitiriwe Yuli aho Noheli ihurirana n’iyi tariki ya 7 y’ukwa mbere. Naho abandi Bakristu bo kw’isi bakurikiza kalendari yitiriwe Geregori, bawizihiza ku itariki ya 25 y’ukwa 12.
Kiliziya “Orthodoxe” ya Ukraine yitandukanyije n’iy’Uburusiya bukimara kwigarurira intara ya Crimeya mu 2014. Ariko mu kwezi kwa karindwi gushize ni bwo perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yashyize umukono kw’itegeko rihindura umunsi wa Noheli, riwukura ku itariki ya 7 y’ukwa mbere, riwushyira kuri 25 y’ukwa 12, mu rwego rwo kwitandukanya n’umurage w’Uburusiya. Ni imwe mu ngaruka z’intambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine. (AFP)
Forum