Uko wahagera

Uburusiya Bwagavye Ibitero vya Drone i Kiev muri Ukraine


Ukraine Dark Winter
Ukraine Dark Winter

Umurwa mukuru wa Ukraine, Kiev, wagabweho ibitero na drone z’Uburusiya mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu. Abategetsi bavuze ko abantu byibura babiri bakomerekeye mu kigaragara nk’igitero cya gatandatu cya drone kuri uwo mujyi muri uku kwezi.

Ukraine yavuze ko yahanuye drone 24 Muri 28 z’Uburusiya, zakorewe muri Irani, zerekezaga i Kiev. Meya Vitali Klitschko n’abandi bayobozi, batangaje, ibitero mu bice bituwe, bitandukanye by’umujyi.

Klistchko, yongeyeho ko drone yakubise inyubako ibamo abantu benshi, mu ntara ya Solomyanskyi, bigateza inkongi y’umuriro. Iyo nyubako, iri muri metero amagana make, uvuye ku bitaro by’ababyeyi, nk’uko ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters, bibitangaza.

Izindi nyubako nazo z’amacumbi, zangiritse no mu bindi bice by’umujyi. Mu gitondo cy’ejo kuwa kane, perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yari yavuze ko hari ibimenyetso ko imyiteguro n’ibikorwa by’igisirikare cy’Uburusiya, birimo kugenza amaguru make. Zelenskyy mw’ijambo yavuze mw’ijoro ry’ejo, kuri videwo, yaragize ati: “Tuzakomeza gushyigikira uko kugenda buhoro kwabo”. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG