Uko wahagera

Abagaba b’Ingabo z’Amerika n’Ubushinwa Basubukuye Ibiganiro Byabo


Abagaba bakuru b’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubushinwa basubukuye ibiganiro byabo byari bimaze umwaka urenga byarahagaze. Jenerali Charles “CQ” Brown na Mugenzi we w’Ubushinwa, JeneraliLiu Zhenli, bagiranye inama ku buhanga bwa videwo kuri uyu wa kane, baganira ku bibazo bitandukanye by’umutekano. Ni ubwa mbere bari bavuganye kuva General Brown atangiye imirimo ye mu kwezi kwa cumi gushize.

Ni ubwa mbere kandi abakuru b’ingabo z’ibihugu byombi bavuganye nyuma y’umwaka urenga. Ubushinwa bwari bwarabihagaritse mu kwa munani 2022, biturutse ku ruzinduko rwa Nancy Pelosi muri Tayiwane, Ubushinwa buvuga ko ari intara yabwo. Icyo gihe, Pelosi yari umuyobozi w’Umutwe w’Abadepite wa Congress, inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Impande zombi ziyemeje gusubukura ibiganiro by’abakuru b’ingabo mu kwezi gushize mu nama Perezida Joe Biden yagiranye na Mugenzi we w’Ubushinwa Xi Jinping mu mujyi wa San Francisco, mu burengerazuba bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, umuvugizi w’ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika avuga ko Jenerali Brown na Jenerali Liu bunguranye ibitekerezo ku buryo impande zombi zikwiye kwirinda kwitiranya ibintu kugirango zitava aho

zibeshya zigakocorana, by’umwihariko mu karere kanini k’isibaniro kitwa Indo-Pacific. Biyemeje kandi kugumishaho umurongo bazakomeza kuvuganiraho, bo ubwabo, n’uwo ba komanda bakuru b’akarere Indo-Pacific bo ku mande zombi nabo bazajya bavuganiraho. (VOA, AFP, AP, Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG