Kuri uyu wa gatatu muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo hanzidukiye amatora y’umukuru w’igihugu, abadepite bo ku rwego rw’igihugu n’intara ndetse n’abajyanama b’amakomini.
Ijwi ry’Amerika ryanyuze muri amwe mu bibanza vyo gutoreramwo vyo muri Uvira, aho ibikorwa byo gutora byari gutangira saa 6h00, hari aho byatangiye saa ine za mu gitondo.
Kuri bimwe mu bibanza vyo gutoreramwo twagiye tunyuraho birimo Nuru, Action Kusaidiya, Azimiyo , Tumaini Africa , Kavimvira , Mazala ndetse na Kibula wasangaga abantu bitabiriye amatora ku bwinshi.
Bamwe muri bo bari bicaye munsi y’ibiti, abandi bari imbere y’amashuri mu gihe abandi bari bategereje gutora bahagaze ku mirongo.
Kuri amwe mu ma centre yo muri Uvira hari aho ibikorwa byo gutora byari gutangira saa kumi n’ebyiri byatangiye saa tanu bitewe nuko zimwe mu mashine abaturage barimo bakoresha mu gutora zagenda zipfa.
Si ibibazo by’imashini byonyine byagaragaye ku biro vy’itora, ahubwo hari ikibazo cy’ubwinshi bw’abataganga buhamya b’amashaka ya politiki bagiye bagaragara mu byumba by’itora ari benshi bamwe bakanasohora ndetse n’abaturage bibuze kuri lisite y’itora.
Aha kandi mu mujyi wa Uvira uhana urubibi n’igihugu cy’u Burundi bamwe mu baturage b’Abakongomani bari baje gutora bageze ku mupaka wa Gatumba basanga Kongo yafunze umupaka wayo.
Muri teritware ya Uvira abakandida depite ku rwego rw’igihugu bari biyamamaje ni 224 mu gihe imyanya bari gutorerwa ari 4.
Mu ntara ya Kivu y’epfo muri rusange abiyamamaje kujya mu nteko nshingamatego ku rwego rw’igihugu ni 1,634 ku myamya 32 bari gutorerwa. Abatorwa umwanya w’umukuru w’igihugu ni 19.
Byitezwe ko kuri uyu wa gatatu, tariki ya 20/12/2023, abatora bagera kuri miliyoni 44, muri miliyoni 100 z'Abanyekongo.
Twibutse ko indorerezi muri Uvira hari Cenco, mouvement sans les femmes , sosiyete sivile ndetse n’abahamwe b’amashaka ya politike.