Urukiko rw’ikirenga rwa Leta ya Colorado muri Leta zunze ubumwe z’Amerika rwemeje ko izina rya Donald Trump, wahoze ayobora Amerika, ridashyirwa ku rutonde rw’abazatorerwa umwanya w’umukuru w’igihugu umwaka utaha.
Abacamanza 4 kuri 7 ni bo bemeje ko Trump adashobora gutorwa kubera uruhare yagize mu mvururu zari zigamije kuburizamo ko Kongre y'Amerika yemeza itorwa rya Joe Biden. Abamwunganira mu mategeko bavuze ko bazajuririra urukiko rw’ikirenga ku rwego rw’igihugu.
Amatora rusange muri Amerika ateganijwe mu kwezi kwa 11 umwaka utaha wa 2024.
Forum