Uko wahagera

Sudani: Ingabo Zirwanya Leta Zigaruriye Umurwa Mukuru w’Intara ya Al Gezia

Ifoto igaragaza umugaba mukuru w'ingabo za Sudani Abdel Fattah al –Burhan (ibumoso na Mohamed Hamdan Daglo (iburyo) ukuriye ingabo za RSF zirwanya Leta
Ifoto igaragaza umugaba mukuru w'ingabo za Sudani Abdel Fattah al –Burhan (ibumoso na Mohamed Hamdan Daglo (iburyo) ukuriye ingabo za RSF zirwanya Leta

Umujyi wa Wad Madani, umurwa mukuru w’intara ya Al Gezia ya kabiri y’ingenzi cyane, ubu biravugwa ko wigaruriwe n’umutwe w’ingabo za Rapid Support Forces – RSF, ibigaragaza ko umwuka urushaho kuba mubi cyane mu ntambara imaze amezi umunani muri iki gihugu.

Umutwe wa RSF urigamba ko wigaruriye uwo murwa mukuru n’ibirindiro by’ingabo, ibyakuye abantu benshi mu byabo muri Al Gezia yafatwaga nk’akarere gatekanye kandi k’ingenzi.

Iyi ntambara ahanini yagize ingaruka ku murwa mukuru wa Sudani, Khartoum, intara ya Darfur, n’ibice by’akarere ka Kordofan.

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Khartoum kuri uyu wa mbere yashimangiye ko “nta gisubizo cya gisirikare cyemewe mu gukemura aya makimbirane”. Ko “inzira yonyine irambye ari iyemera ko ahazaza ha Sudani mu bya politiki hari mu maboko y’abanya Sudani b’abasivili.”

Mu itangazo yanyujije ku muyoboro wayo wa X yahoze yitwa Twitter, ambasade y’Amerika yavuze ko “imitwe ya SAF na RSF igomba guhagarika imirwano muri Sudani, ikubahiriza inshingano zayo zikubiye mu mategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa by’ubutabazi, ikubahiriza uburenganzira bwa muntu, kandi ikareka ubutabazi bukagera nta nkomyi ku baturage ba Sudani babukeneye cyane.”

Imiryango itanga imfashanyo ndetse na LONI bamaganye uburyo ibibazo bikeneye inkunga y’ubutabazi bikomeza kwiyongera muri Sudani, aho abagera kuri miliyoni esheshatu bavanywe mu byabo ndetse abarenga ibihumbi 12 bakaba bamaze gupfa kuva mu kwa Kane k’uyu mwaka.

Umuryango nterankunga w’abanyanoruveje, NRC, utangaza ko abasivili barenga ibihumbi 300 muri leta ya Al Gezia bataye izabo kuva imirwano ishyamiranyije umutwe wa SAF na RSF muri iyo leta yadutse kuwa gatanu ushize.

Imiryango itanga imfashanyo ndetse n’abaturage benshi bamaze kuva mu mujyi wa Wad Madani bahungira muri leta zituranye nawo.

Mathilde Vu, umuyobozi ushinzwe ubuvugizi mu muryango NRC, yahamagariye impande zihanganye muri Sudani gushyira imbere umutekano w’abasivili, zikabareka bagahunga nta kibi kibabayeho.

Yongeye kandi guhamagarira umuryango mpuzamahanga kongera umuhate mu bikorwa by’ubutabazi no kotsa igitutu impande zihanganye ngo zihagarike imirwano.

Forum

XS
SM
MD
LG