Itsinda ry’Abanyamakuru bo mu Rwanda ryatemberejwe mu migi inyuranye igize intara ya Cabo Delgado, kuri uyu wa mbere baherekejwe n’ingabo z’u Rwanda na Polise, kurebe uko abaturage bo muri Quionga bari baravanwe mu byabo n’intambara y’ibyihebe ubu bongeye gusubira mu ngo zabo.
Urugendo rwo kuri uyu wa mbere, rutandukanye n’izindi abanyamakuru bakoze bakigera muri iyi ntara ya Cabo Delgado. Kuri iyi nshuro, baherekejwe n’imodoka z’abasirikare n’iza polise bongeyeho ibifaru.
Ni bwo bwa mbere abanyamakuru baherekejwe mu buryo bukomeye kuva izi ngendo zatangira ku wa gatandatu w’icyumweru gishize. Kuva mu mugi wa Palma werekeza Quionga ugenda nk’isaha kuko umuhanda wangiritse cyane.
Ni umuhanda ukikijwe n’ishyamba, ku buryo ushobora kugenda ibirometero hafi nka 5 utarabona urugo rw’umuturage. N’aho urabutswe abaturage, nko muri santere ya Quionga Ijwi ry'Amerika ryasuye, baba begeranye.
Uwavuga ko batuye mu midugudu ntiyaba agiye kure y’ukuri. Imirimo bakora yibanda mu bucuruzi, uburobyi ubukorikori bunyuranye. Muri ako gace kegereye inyanja, ibikorwa by’ubuhinzi ni bike cane. Radiyo Ijwi ry’Amerika yagiye mu ngo eshatu z’abaturage zegereye iyo santere.
Nubwo hashize igihe, abaturage bavuganye n'Ijwi ry'Amerika barakibuka uburyo ababo bishwe urwagashinyaguro n’abarwanyi b’umutwe wa Jamaat Ansar al-Sunnah.
Kugeza ubu nubwo hari benshi babuze ababo muri iyi ntambara y’ibyihebe, kuri ubu abo baturage bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse.
Kugeza ubu ntihari hamenyekana umubare w’abaturage bamaze kugaruka mu ngo zabo muri iyi ntara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’ibyihebe. Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Rwivanga Ronald, yavuze ko abaturage basaga ibihumbi 250 bari baravanywe mu byabo n’intambara zatewe n’ibyihebe muri Cabo Delgado, bamaze gusubira mu ngo zabo mu mezi make ashize. Ni mu kiganiro yahaye itangazamakuru ku wa gatandatu w’icyumweu gishize. Fyonda hasi wumve ibindi biri muri ico kiganiro, mu nkuru ya Assumpta Kaboyi ari i Quionga mu mujyi wa Palma