Uko wahagera

DRC: Abanyeshure Biteguriye Gufatanya n'Inzego z'Umutekano mu Kurinda Ubusugire bw’Igihugu


Bamwe mu banyeshure baronkejwe inyigisho za gisirikare
Bamwe mu banyeshure baronkejwe inyigisho za gisirikare

Abanyeshuli basaga 740 bo muri za kaminuza bamaze gusoza imyitozo ya gisirikare yateguwe na let ya Kongo. Aba bageze mu mujyi wa Goma kuri uyu wa mbere mu gicamunsi bavuye mu mujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo.

Aba banyeshuli bagizwe n’umubare munini w’abo kuri kaminuza nkuru ya Goma UNIGOM, na ISTA basesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyo mu mujyi wa Goma ahagana saasaba z’igicamunsi.

Mu myambaro y’umukara ijya gusa nk’iya FARDC, aba banyeshuli baravuga ko biteguye kwifatanya n’inzego z’umutekano zirimo FARDC na polisi y’igihugu mu kurinda ubusugire bw’igihugu.

Bamwe muri bo bavuganye n'Ijwi ry'Amerika, basigura ko bumva biteguye kujya mu gisirikare. Umunyamabanga wungirije muri minisiteri y’urubyiruko nawe avuga ko leta yari ikwiye kongera imbaraga muri iyi myitozo mu rwego rwo kurandura burundu ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro izengereje abaturage bo mu burasirazuba bwa Kongo.

Muhindo Nzangi Butondo uyoboye minisiteri y’amashuri yisumbuye na za kaminuza watanze igitekerezo kuri guverinoma avuga ko uyu mubare wa mbere ugizwe n’abanyeshuli bo mu mujyi wa Goma, uzafasha leta kurinda uburasirazuba bwa Kongo, cyane ko bamaze guhabwa ubumenyi buhagije ku byagisirikare.

Abanyeshuli bavuye mu mujyi wa Kisangani bari barangije ukwezi n’igice muri iyi myitozo ya gisirikare, hari abandi bagikomeje iyi myitozo bagera ku bihumbi 2, bategerejwe mu mujyi wa Goma mu kwezi kwa mbere.

Forum

XS
SM
MD
LG