Ingabo za Isiraheri zatangaje ko abasirikari bazo batahuye imibiri ibiri ya basirikari bayo n’umusivili umwe wari waratwawe nk’imbohe n’abarwanyi b’umutwe wa Hamasi ubwo bagabaga igitero kuri Isiraheri mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10.
Ibi biravugwa mu gihe intambara hagati y’ingabo za Isiraheri na Hamasi ikomeje mu ntara ya Gaza.
Gusa ibintu birasa nk’ibigenda bihindura isura kuko noneho Leta zunze ubumwe z’Amerika itangiye gukemanga amaherezo n’intego za gisirikari cya Isiraheri muri iyi ntambara.
Amerika iravuga ko intego yo gusenya burundu umutwe wa Hamasi idakwiye kuba impamvu ya Isiraheri yo gutuza ingabo zayo burundu mu ntara ya Gaza.
Jake Sullivan, Umujyanama wa Prezida Joe Biden mu by’umutekano w’igihugu mu nama yagiranye na ministiri w’intebe Benjamin Netanyahu na ministiri w’ingabo Yoav Gallant mu mujyi wa Tel Aviv, umurwa mukuru wa Isiraheri, yabagaragarije ko Amerika idashyigikiye ko Isiraheri igumisha ingabo zayo muri Gaza igihe kirekire.
Ministiri w’ingabo Gallant yabwiye Sullivan ko bizafata Isiraheri igihe kinini gutsinda burundu Hamasi.
Ibi ni mu gihe amahanga akomeje gusaba ko iyo ntambara ihagarara.
Kuri uyu wa gatanu, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bikorwa by’ubutabazi OCHA ryavuze ko ibihumbi by’Abanyapalestina bahungiye mu gace ka Rafah batagira aho kurara. OCHA ivuga ko ntagikozwe, hashobora kwaduka indwara zishingiye ku suku nke.
Ministeri y’ubuzima muri Gaza ivuga ko abantu 18,600 bamaze kugwa mu ntambara hagati ya Hamasi na Isiraheri imaze hafi amezi atatu. Ivuga ko 70 ku ijana yabo ari abagore n’abana.
Forum