Byamaze kwemezwa bidasubirwaho ko amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abagize inteko nshingamategeko azabera umunsi umwe mu Rwanda. Aya matora yombi yashyizwe mu kwezi kwa Karindwi k’umwaka utaha wa 2024, nk’uko bikubiye mu iteka rya Perezida ryerekeye ayo matora yombi ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri. Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda aya matora yombi azaba abereye umunsi umwe.
Ingengabihe y’aya matora yombi, nk’uko bikubiye mu iteka rya Perezida, iragaragaza ko itorwa ry’umukuru w’igihugu ndetse n’iry’abadepite 53 batorerwa ku ntonde z’amashyaka no mu bakandida bigenga, yombi azaba ku itariki ya 15 y’ukwa Karindwi, ku banyarwanda b’imbere mu gihugu, no kuya 14 y’uko kwezi ku baba mu mahanga.
Ni mu gihe ku bandi badepite bahagarariye inzego zihariye zirimo iz’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga bo itorwa ryabo ryashyizwe ku itariki ya 16 y’uko kwezi kwa Karindwi. Inzego z’ubutegetsi zatangaje ko guhuza itorwa rya perezida n’iry’abadepite byakozwe hagamijwe kugabanya ingengo y’imari aya matora yatwaraga mu gihe yabaga akozwe mu bihe bitandukanye.
Ku bijyanye n’ibikorwa byo kwiyamamaza, iyi ngengabihe igaragaza ko bizamara ibyumweru bitatu uhereye ku itariki ya 22 y’ukwezi kwa Gatandatu kugeza kuya 13 y’ukwa Karindwi. Ku itora ry’umukuru w’igihugu bigaragara ko ryigijwe imbere hafi ho ukwezi ugereranyije n’iryaherukaga muw’2017 ryari ryabaye mu ntangiriro z’ukwa Munani k’uwo mwaka.
Kugeza ubu Perezida Paul Kagame w’ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi kuva muw’1994 na Depite Frank Habineza w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije – Democratic Green Party of Rwanda, nibo bamaze gutangaza ku mugaragaro ko baziyamamaza.
Bwana Frank Habineza, muw’2017 nabwo yari yiyamamarije intebe y’umukuru w’igihugu atsindwa na Perezida Kagame. Frank Habineza na Philippe Mpayimana – umukandida wigenga, batabashije kugeza ku ijwi 1% kuri 98.79% ya Perezida Kagame.
Perezida Kagame utegeka u Rwanda kuva muw’2000, mu kwezi kwa Cyenda k’uyu mwaka ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Jeune Afrique yavuze ko “ashimishwa n’icyizere abanyarwanda bamufitiye” kandi ko “azabakorera igihe cyose azaba abishoboye.” Hashingiye kandi ku itegeko Nshinga rishya, Perezida Paul Kagame na we ubwe afite uburenganzira bwo kwiyamama inshuro ebyeri.
Nkibutsa ko bitandukanye n’amatora atatu aheruka, aho umukuru w’igihugu yatorerwaga manda y’imyaka irindwi, ubu itegeko-nshinga ry’u Rwanda rivuguruye riteganya manda y’imyaka itanu. Bivuze ko uzatorwa ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri iri tora ritaha azatangirana na manda y’imyaka itanu.
Forum