Uko wahagera

Amerika Yakiye Neza Agahenge mu Burasirazuba bwa Kongo


Prezida w'Amerika Joe Biden kumwe n'uwa Kongo Felix Tshisekedi
Prezida w'Amerika Joe Biden kumwe n'uwa Kongo Felix Tshisekedi

Muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo, abarwana mu burasirazuba bw’icyo gihugu bemeye guhagarika imirwano mu gihe cy’amasaha 72 guhera saa sita kuri uyu wa mbere. Ni ukuvuga mu gihe cy’iminsi itatu. Ako gahenge gashigikiwe n’u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Kongo, nkuko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Amerika, White House.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Inama y’igihugu ishinzwe umutekano riravuga ko ingabo z’ibihugu n’imitwe yitwaje intwaro zigomba guhagarika imirwano kugira ngo abafashe umujyi wa Mushaki n’umuhanda RP1030 ujya Kilorirwe na Kitchanga bashobore kuhava. Umuvugizi w’iyo nama, Adrienne Watson yavuze ko Leta y’Amerika izakoresha inzego zayo z’ubutasi na diplomasi kugirango irebe imyitwarire y’ingabo z’ibihugu n’imitwe yitwaje intwaro mu gihe cy’agahenge kumvikanweho.

Mu mpera z’ukwezi kwa 11 gushize, umuyobozi w’ibiro bishinzwe ihuzabikorwa ry’inzego z’ubutasi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika Avril Haines, yari mu ruzinduko mu Rwanda no muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Muri urwo ruzinduko yabonanye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Kongo. Baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo.

Forum

XS
SM
MD
LG