Uko wahagera

Misiri mu Matora ya Prezida


Abanyamisiri bakomeje gutora uyu munsi kuwa mbere, ku munsi wa kabiri w’itora rya Perezida, aho Perezida Abdel Fatta el-Sissi, atazahura n’inzitizi zikomeye kandi yizeye gutsindira indi manda, izamugumisha ku butegetsi kuzageza mu mwaka wa 2030.

Itora ry’iminsi itatu, riraba mu gihe hari ibibazo by’ubukungu mu Misiri, igihugu kirimo miliyoni 105 z’abantu, aho hafi kimwe cya gatatu cyabo, babayeho mu bukene, nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

Ibibazo, bishingiye kw’ikoreshwa nabi ry’ubukungu bw’igihugu, ariko byanaturutse ku ngaruka z’icyorezo cya virusi ya Corona no ku ntambara ikomeje guhanganisha Uburusiya na Ukraine. Ibi byose byagize ingaruka ku bukungu bw’igihugu cya Misiri muri rusange. Itora ryatwikiriwe n’igihu, cyaturutse ku ntambara ya Isiraheli na Hamas.

Abanyamisiri hafi ya bose, amaso bari bayahanze intambara ku mipaka y’uburasirazuba bw’igihugu cyabo no ku kaga abasivili b’abanyepalestina barimo, mu ntara ya Gaza. (VOA News)

Forum

XS
SM
MD
LG