Uko wahagera

Perezida Tshisekedi Yiyamamarije mu Mujyi wa Uvira


Perezida Felix Tshisekedi
Perezida Felix Tshisekedi

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Kongo yaraye yiyamamarije mu mujyi wa Uvira mu burasirazuba bw’igihugu.

Yasezeranije abaturage ko ni baramuka bamutoye mu matora ateganijwe tariki 20/12/2023 azarangiza ibibazo by’umutekano muke ashinja perezida Paul Kagame w’u Rwanda guteza muri kongo. U Rwanda rwagumye kubihakana.

Perezida Tshisekedi kandi yasezeranije abaturage kubigishiriza abana ku buntu no kubavurira ubuntu.

Gusa hari abanenga gahunda yatangaje yo kuzafatanya n'imitwe y'abarwanyi nka Mai Mai n'insoresore zishyigikiye leta zitwa Wazalendo mu kugerageza kugarura umutekano w'abaturage.

Umunyamakuru Vedaste Ngabo yagiye aho yiiyamamarizaga ategura inkuru ushobora kumva hano hepfo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:56 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG