Uko wahagera

Uburusiya Buritegura Intambara yo mu gihe cy'Ubukonje Bwigwizaho Ibisasu


igisasu cya misile zirasirwa mu kirere
igisasu cya misile zirasirwa mu kirere

Ministeri y’ingabo y’Ubwongereza mu cyegeranyo isohora buri munsi gikubiyemo amakuru y’ubutasi ku ntambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya, kuri iki cyumweru yatangaje ko Uburusiya bumaze igihe bwigwizaho ibisasu byo mu bwoko bwa misile biraswa n’indege ziri mu kirere.

Icyo cyegeranyo kivuga ko Uburusiya bubyegeranya mu rwego rwo kugira ngo buzabikoreshe mu ntambara muri iki gihe cy’ubukonje bukabije.

Ibi bisasu byakoreshejwe taliki 7 z’uku kwezi mu bitero byagabwe i Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine.

Ministeri y’ingabo y’Ubwongereza ivuga ko byari bigamije gushegesha amasoko atanga ingufu z’amashanyarazi ariko ibyegeranyo by’ibanze byerekana ko Ukraine yashoboye gushwanyuriza mu kirere byinshi muri byo.

Bigaragara ko ibyahaguye byangije ibintu bike nkuko iki cyegeranyo cya ministeri y’Ingabo y’Ubwongereza kibitangaza. Gusa kivuga ko hari umusivili umwe byahitanye.

Hagati aho, Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine aragirira uruzinduko rwe rwa mbere muri Amerika y’epfo. Bitegenijwe ko yitabira ibirori by’irahira rya Perezida mushya w’Arijantine, Javier Milei.

Forum

XS
SM
MD
LG