Uko wahagera

RDC: Ubwiyongere bw'Indwara y'Ubushita bw'Inkende Buhangayikishije OMS


Ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS, “rihangayikishijwe cyane” n’ikwirakwira ry’ubwoko bukomeye bwa mpox (ubushita bw’inkende), bumaze guhitana abantu bagera muri 600 muri uyu mwaka, biganjemo abana muri Repuburika ya demokarasi ya Kongo.

Kongo yabaruye abantu barenga 13.000 barwaye iyi ndwara muri uyu mwaka wa 2023. Bakubye incuro zirenga ebyiri, abarwaye ubuheruka ubwo iyo ndwara yari igeze ku rwego rwo hejuru mu 2020, aho yabonetse hafi muri buri ntara. OMS irimo gukorana n’abayobozi kugirango hashakwe igisubizo hanarebwe uko ikibazo gihagaze.

Kuri uyu wa kane, ikigo gishinzwe kurwanya indwara no kuzikumira cy’Amerika, CDC, cyatanze impuruza ku byerekeye ubukana bw’icyorezo cya mpox.

Mpox ni indwara yandura iterwa na virusi, igakwirakwira binyuze mu guhura n’uyirwaye. Irangwa n’ibimenyetso bisa n’iby’ibicurane n’ibiheri byuzuye amashyira. Abarwayi benshi ntibaremba, ariko ishobora kwica.

Mu mwaka ushize, ubwoko bw’iyi ndwara bworoheje, bwatangiye gukwira kw’isi, ahanini biciye mu mibonano mpuzabitsina mu bagabo bayigirana n’abandi bagabo kandi OMS yatangaje ko ari ikibazo cyihutirwa mu bijyanye n’ubuzima bw’abaturage.

Rosamund Lewis, umuyobozi muri OMS ushinzwe kurwanya mpox, yavuze ko ibimenyetso bishya by’ubwoko bw’indwara ikaze, ishobora no kwandurira mu mibonano mpuzabitsina, biteye impungenge.

Uyu muyobozi yanavuze ko Mpox ishobora no kugera mu bantu ivuye ku nyamaswa zanduye, cyangwa mu bagize umuryango babana mu rugo rumwe. Abana n’abantu bafite umubiri wacitse intege, utabasha kwirwanaho, ni bo akenshi

bakunze kwibasirwa n’iyi ndwara, bikabaviramo urupfu, kugera kw’icumi kw’ijana by’abayirwaye. Rosamund Lewis yavuze kandi ko nta makuru ahagije bafite ku bijyanye n’abantu baba bicwa na mpox muri Kongo, uretse imyaka yabo. Bityo ko hakenewe indi mibare irenzeho.

OMS ihangayikishijwe n’icyorezo mu bakora uburaya muri Kivu y’epfo, kubera ko abaturage bashobora kwandura, no kuba ubwandu bushobora gukwirakwira no mu bihugu bituranyi.

Iri shami rya ONU ririmo gukorana na guverinema ya Kongo mu gushyiraho amabwiriza yo guhangana n’iyi ndwara n’uko iki gihugu cyabona cyangwa kikakira impfashanyo y’inkingo za mpox, ubu ziri mu gihugu mu buryo bw’igeragezwa. Nta muti uvura virusi ya Mpox uri mw’igeragezwa.

Kongo ntiyasabye ubuvuzi ubwo aribwo bwose, nk’uko uyu muyobozi muri OMS abivuga. Kugera ku rukingo, ni inzira ndende kandi ikomeye. Yongeyeho ko akarere kamwe rukumbi ka OMS, ariko kemerewe gutanga urwo runkingo. Infashanyo yose, nayo yakenera amafranga yo kugirango yoherezwe. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG