Agace ka Mushaki kamaze kwigarurirwa n’inyeshyamba za M23 kuva mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa kane. Umuhanda uva Sake ujya Walikale wafunzwe kubera urufaya rw’amasasu rukomeje kumvikana muri aka gace ko mu teritware ya Masisi.
Santere ya Mushaki iri mu teritware ya Masisi, mu burasirazuba bwa RDC kari mu birometero 25 n’umujyi muto wa Sake nawo ubarizwa muri iyo teritware.
Abarwanyi b’inyeshyamba za M23 zafashe aka gace mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka zigashyira mu maboko y’ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC ubwo zazaga kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa Kongo.
Mu masaha y’igicamunsi, amasoko atandukanye yemeje ko M23 yongeye kwisubiza aka gace gahuriweho imihanda itatu. Ni ukuvuga umwe uva Sake ujya Rubaya, uwa Karuba werekera Minova mu ntara ya Kivu y’epfo, undi ujya Kilolirwe na Kitshanga muri sheferi ya Bahunde.
Bamwe mu bayobozi ba sosiyete sivile yo muri ako gace babwiye Ijwi ry’Amerika ko Mushaki yafashwe nyuma y’amasaha menshi y’imirwano hagati y’ingabo za leta ya Kongo, FARDC, n’inyeshyamba za M23.
Abaturage bahunze berekeza mu mujyi muto wa Sake, abandi bajya muri santere ya Rubaya. Nyuma y’imirwano yo kuri uyu munsi, abaturage bo mu duce twa Matanda, Rubare, Kadirisha, Karambi, Ngendambuye bongeye guhunga. Maono Alexis avuga ko amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu atewe impungenge n’uko ibintu byifashe muri iki gihe.
Ku baturage bakuwe mu byabo, bo basanga ingabo za FARDC zikomeje kugira ubushake buke muri iyi ntambara. Kugeza ubu, igisirikare cya Kongo FARDC ntacyo kiratangaza ku bireba ifatwa rya Mushaki, ariko ubwo twamuhamagaraga kuri terefoni colonel Guillaume Ndjike Kaiko, umuvugizi wa FARDC muri Kivu ya ruguru yatwandikiye ubutumwa bugufi agira ati: “Ubu imirwano irakomeje kandi ingabo zacu zirimo kubyitwaramo neza cyane, turimo guhashya umwanzi kandi ni inshingano za FARDC kurinda abaturage. Ibindi bisobanuro turabitanga mu masaha ari buze”
Amakuru dukura aharimo kubera imirwano yemeza ko M23 igenda isatira imisozi miremire ya Karuba no mu duce twa Minova ku mupaka n’intara ya Kivu y’epfo. Ubwo aka gace kafatwaga ku nshuro ya mbere, abenshi mu baturage barahunze bajya muri Sake abandi baza mu nkambi zitandukabye ziri mu mujyi wa Goma.
Forum