Uko wahagera

Ingabo za EAC Zatanguye Kuva muri Kongo


Zimwe mu ngabo za EAC
Zimwe mu ngabo za EAC

Ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC zatangiye kuva mu burasirazuba bwa Kongo kuva mu mpera z’iki cyumweru. Abaturage bo barasaba ko leta yafata ingamba zo kurinda uduce EAC yari isanzwe iyobora ariko banashinja izi ngabo kuba zaragize urahare mu gufasha M23.

Manda y’ingabo za EAC ziri mu butumwa bw’amahoro mu burasirazuba bwa RDC izarangira tariki 8 ukwezi kwa 12 uyu mwaka. Uyu mwanzuro wafashwe tariki 31 ukwezi kwa gatanu uyu mwaka mu nama ya 21 y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango ubwo baterananiraga I Bujumbura mu Burundi.

Icyo gihe abaturage bo mu burasirasub bw’igihugu binubiraga icyo bitaga ubufatanye izi ingabo zagiranaga n’inyeshyamba za M23 zirwanya igisirikare cya Kongo FARDC.

Kuva ku wa gatandatu mu cyumweru gishize izi ngabo za EAC zatangiye kuva ku butaka bwa Kongo. Izirimo kugenda ni izo mu gihugu cya Kenya zari zarerekejwe mu teritware ya Rutshuru no mu gice kimwe cya Nyiragongo mu majyaruguru y’umujyi wa Goma.

Bamwe mu baturage bo mu burasirazuba bwa Kongo bavuganye n’Ijwi ry’Amerika baravuga ko bashimishijwe no kubona izo ngabo zirimo kuva ku butaka bwa Kongo.

Icyo aba baturage bavuga bashaka ni ukubona igisirikare cya Kongo gikora ibishoboka mu kwigarurira uduce EAC yari isanzwe ifite mbere yuko ituvamo. Ibyo bikaba no mu rwego rwo gukumira M23 kutigarurira utundi duce two muri iyi teritware.

Sosiyete sivile yo mu teritware ya Rutshuru yo ivuga ko ubu leta ya Kongo ikwiye gukora ibishoboka mu kurandura burundu inyeshyamba za M23 no guha imbaraga iyi mitwe ya Wazalendu yishyize hamwe mu gufasha leta ya Kongo kurwanya M23.

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika kuri terefoni, Majoro Willy Ngoma umuvugizi wa gisirikare wa M23 yemeje ko ingabo zabo zigiye gusubira mu birindiro zahoze zirimo mbere yuko EAC ibifata. Uyu kandi yongeyeho ko igihe guverinoma ya Kinshasa itaganira nabo M23 itazigera narimwe ishyira imbunda hasi.

Mu gihe Ingabo za EAC zirimo kuva muri Kivu ya ruguru aho zari mu butumwa bwo gufasha iza Kongo kurwanya M23, imirwano ikaze ikomeje kugenda yegera umujyi muto wa Sake mu teritware ya Masisi.

Kuva mu masaha ya mu gitondo, imirwano yakomereje muri lokalite ya Malehe mu birometero 20 na Sake, no muri santere ya Mushaki aho imirwano ikomereje.

Amakuru agera kw'Ijwi ry'Amerika yemeza ko kugeza ubu abaturage bakomeje guhunga berekeza Sake abandi bajya Bweremana no mu misozi ya Karuba. Iyi mirwano irimo ihanganishije umutwe wa M23 n’imitwe ya Wazalendu yifatanyije na FARDC.

Forum

XS
SM
MD
LG