Uko wahagera

Twagiramungu Wabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda Yitabye Imana


Umuhisi Faustin Twagiramungu
Umuhisi Faustin Twagiramungu

Bwana Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’intebe muri Leta ya mbere ya FPR Inkotanyi mu Rwanda muri 1994 yitabye Imana i Buruseli mu Bubiligi afite imyaka 78.

Nkuko umuryango we wabitangarije Ijwi ry’Amerika, Nyakwigendera Faustin Twagiramungu yabyutse ari muzima, ariko akumva ananinwe. Yaruhutse akikijwe n’umuryango we. Faustin Twagiramungu yabaye Minisitiri w’intebe wa mbere muri Leta ya FPR Inkotanyi yashyizweho muri 1994.

Jean Baptiste Nkuliyingomna bari kumwe muri iyo Leta ari Minisitiri w’itangazamakuru, aravuga ko Twagiramungu yaranzwe no kugira ubutwari.

Faustin Tagiramungu yagize uruhare rukomeye mu biganiro by’amahoro byaje kugera ku masezerano ya Arusha. Noble Marara wari umusirikare w’Inkotanyi icyo gihe, yibuka Twagiramungu nk’umuntu waranzwe no guhuza abanyarwanda.

Umunyamakuru Ally Yusufu Mugenzi wamwakiriye mu kiganito Imvo n’Imvano kenshi kuri BBC aramwibuka nk’umunyakuri.

Faustin Twagiramungu wavukiye muri Komini Gishoma, mu cyahoze ari Prefegitura ya Cyangugu yabaye mu babyukije ishyaka MDR muri 1991, arariyobora kugeza avuye mu Rwanda muri 1995.

Atabarutse yayoboraga ishyaka ryitwa Rwandan Dream Initiative ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda rikorera mu buhungiro.

Fyonda hasi mwumve ibindi ku vyaranze Faustin Twagiramungu, mu nkuru ya Venuste Nshimiyimana.

Twagiramungu Azibukirwa Kuki?
please wait

No media source currently available

0:00 0:06:14 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG