Uko wahagera

Ubwongereza Bugiye Kubyutsa Gahunda yo Kohereza Abimukira mu Rwanda


Ministri w’Intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak
Ministri w’Intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak

Ministri w’Intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko guverinoma ayoboye irimo kurangiza itegeko rigendanye no gushyira mu bikorwa gahunda yise ‘iy’ingenzi’ yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda.

Ministri w’intebe yabonanye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda mu nama ya 28 iganira ku byerekeye imihindagurikire y’ibihe, ibera i Dubayi muri Emira zunze ubumwe z’Abarabu nubwo ibiro bye byavuze ko babonaye igihe gito kitarenze iminota 10.

Bwana Sunak yanze kuvuga umubare w’amafaranga y’inyongera ateganya gutanga ngo arangize iyi gahunda. Gusa yashimangiye ko ashishikajwe no ‘kurangiza ako kazi’ nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Bwongereza rwemeje ko gahunda yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda idakurikije amategeko.

Gahunda nshya igamije kuzanzamura uyu mugambi irimo gusinya andi masezerano mashya n’u Rwanda no gushyiraho itegeko ry’ingoboka ryemerera inteko ishinga amategeko kwemeza ko iyi gahunda nta kibazo iteje. Gusa uwo mugambi waratindijwe.

Avugana n’abanyamakuru i Dubai, ministri w’intebe w’Ubwongereza yavuze ko ubutegetsi bwe burimo gusoza ibirebana n’uwo mugambi kandi ko kubikora neza ari ngombwa kubera ko iyo ngingo ari ingenzi cyane. Yavuze ko ikigenderewe ari uko inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza yakwemeza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ku buryo abasaba ubuhungiro bakoherezwa yo.

Yavuze ko inteko ishinga amategeko imaze kubyemeza ntayindi nkomyi iturutse imbere mu gihugu ishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga. Gusa yanongeyeho ko atazemerera urukiko urwo ari rwo rwose rwo mu mahanga kubuza Ubwongereza gushyira mu bikorwa uwo mugambi.

Yagize ati: “Singishobye kwihangana, abongereza ntibagishoboye kwihangana kandi nubwo tumaze gutera intambwe kuri niki kibazo tugabanya umubare w’abaza kuhasaba ubuhungiro banyuze mu bwato buto ku rugero rwa kimwe cya gatatu muri uyu umwaka – ibintu ntawatekerezaga ko byashoboka ntangira aka kazi, uyu mugambi n’ushyirwa mu bikorwa bazariushaho kugabanuka cyane. Ndashaka kurangiza aka kazi, niyo mpamvu ngomba gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda”.

Bwana Sunak yanze kugira icyo atangaza ku byerekeye niba hari umubare ntarengwa w’amafaranga agenewe gukoreshwa muri uyu mugambi. Gusa yabwiye abanyamakuru ko wazana ikinyuranyo gikomeye kandi cya ngombwa ugaragaza ku byerekeye kugabanya umubare w’abimikira baza gusaba ubuhungiro mu Bwongereza. Yavuze ko mu bihe biri imbere ari umugambi ushobora kuzarinda ubwongereza gutanga miliyari z’amafaranga ku bimukira bityo ko batagomba kuwurangaraho.

Bamwe mu bategetsi bo mu Bwongereza harimo na Suella Braverman, wari ministri w’ubutegetsi bw’igihugu akaza gukurwa kuri ako kazi, bari basabye Ministri w’Intebe Sunak gushyiraho amategeko akarishye yo kubuza abacamanza gukoresha itegeko rirengera uburenganzira bwa muntu, n’amasezerano y’umuryango w’ibihugu by’uburayi ku burenganzira bwa muntu ku manza zirebana n’abimukira.

Ariko abanyamategeko bunganira reta bavuze ko gutegeka inkiko kudakoresha ayo mategeko ubwabyo bishobora gufungura amayira mu rwego rw’amategeko yo gutambamira gahunda yo kubakura ku butaka bw’Ubwongereza bashingiye kuko Icyo gihugu cyishe amasezerano cyagombaga kubahiriza.

Forum

XS
SM
MD
LG