Uko wahagera

USA: Henry Kissinger Yitabye Imana ku Myaka 100


Aha Kissinger yari mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma y'isinywa ry'amasezerano y'amahoro yo kurangiza intambara y'Amerika muri Vietnam.
Aha Kissinger yari mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma y'isinywa ry'amasezerano y'amahoro yo kurangiza intambara y'Amerika muri Vietnam.

Henry Kissinger, wigeze kuba minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

Henry Kissinger yafatwaga nk’inkingi ya mwamba muri politiki mpuzamahanga y’Amerika mu bihe byose. Yayoboye dipolomasi y’Amerika kuva mu 1973 kugera mu 1977 kuri ba Perezida Richard Nixon na Gerald Ford. Bombi kandi yanababereye umujyanama mu by’umutekano kuva mu 1969 kugera mu 1975. Yapfiriye mu rugo rwe muri Leta ya Connecticut.

Mu 1970-1971, Kissinger yagiranye imishyikirano ya rwihishwa mu Bushinwa. Byaje kuvamo uruzinduko rwa mbere na mbere rw’umukuru w’igihugu cy’Amerika mu Bushinwa, Perezida Nixon mu 1972. Ni byo byavuyemo kandi ko Leta zunze ubumwe z’Amerika ikura Ubushinwa mu kato.

Kuva icyo gihe, Kissinger yakomeje umubano n’abayobozi b’Ubushinwa, no kungura inama abashoramari b’Abanyamerika ku Bushinwa.

Henry Kissinger yahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel mu 1973 kubera uruhare yagize mu mishyikirano yo kurangiza intambara ya Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Vietnam.

Avuka mu 1923, Henry Kissinger yiswe Heinz Alfred Kissinger. Yavukiye mu mujyi wa Fuerth, mu Budage.

Forum

XS
SM
MD
LG