Abagize Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba bateraniye mu Rwanda abadepite bo muri kongo badahari. Perezida w’iyi nteko Ntakirutimana Joseph, asobanura ko ibura ry’aba badepite ritazahungabanya iyi nama, kuko bazajya bakurikira bufashishije ikoranabuhanga.
Ibihugu byose biri muri uyu muryango ni ukuvuga u Rwanda, Burundi, Kenya, Tanzaniya, Uganda, Sudani y’epfo birahagarariwe uretse abadepite bakomoka muri Kongo. Mu byo abagize iyi nteko bazigira I Kigali, harimo kureba ikibazo cy’ibihugu bigize uyu muryango bidatanga imisanzu.
Bazatora amategeko arebana n’inganda, baziga kandi ku itegeko rirebana n’iby’imiti ndetse n’irirebana n’ubworozi muri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba.
Mu kiganiro abagize iyi nteko bahaye itangazamakuru kuri uyu wa mbere, Perezida wayo, umurundi Ntakirutimana Joseph, yagaragaje ko kuba igihugu cya Kongo kitumvikana n’u Rwanda atari ibibazo ku rwego ayobora.
Iyi nama ibaye mu gihe mu cyumweru gishize I Arusha muri Tanzaniya hateraniye inama y’Abakuru b’ibihugu bigize z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC yagarutse ku kibazo cy’uko ingabo za EAC ziri muri Kongo zari zasabwe n’icyo gihugu gutahuka bitarenze itariki ya 8 z’ukwezi gutaha. Kongo yavugaga ko zizasimburwa n’iz’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC.
Perezida w’inteko ishinga amategeko ya EALA yumvikanishije ko iki cyemezo kitarashyirwa mu ngiro. Bamwe mu bakurikiranira hafi politiki y’akarere basanga umubano wa Kongo n’u Rwanda utari ukwiye kubangamira intego za EAC
Mu kiganiro n’abanyamakuru, perezida w’inteko ya EALA yanagarutse kw’iyicwa ry’umusirikare w’umurundi wiciwe muri Kongo. Somaliya igiye kuba igihugu cya munani kigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba. Yemejwe n’inama y’abakuru b’uyu muryango yateraniye I Arusha mu mpera z’icyumweru gishize.
Kanda hasi wumve ibindi mu nkuru ya Assumpta Kaboyi
Forum