Muri Burukina Faso, abantu 15 biganjemo abasivili, biciwe mu bitero by’abarwanyi ba kiyisilamu, byabereye icyarimwe mu mpera z’icyumweru, mu burasirazuba bw’igihugu.
Amakuru aturuka muri ako karere no mu bashinzwe umutekano, avuga ko intavugirwamo zishe abantu 15 barimo abasirikare batatu kuwa gatandatu. Ni mu bitero byakorewe igihe kimwe, mu mujyi wa Diapaga w’intara ya Tapoa, mu burasirazuba bwa Burukina Faso.
Kondia Pierre Yonli, umuvugizi w’umuryango wa sosiyete sivili mu karere, yemeje ayo makuru, avuga ko amashuri, amasoko hamwe na serivise za Leta byahagaritswe mu karere kuri uyu wa kabiri, mu rwego rwo guha icyubahiro abahitanywe n’ibyo bitero, imibiri yabo yashyinguwe ku cyumweru mw’irimbi rya komini i Diapaga.
Amakuru aturuka mu bashinzwe umutekao, yavuze ko igisirikare cyihimuye, ko harimo kuba operasiyo zo mu kirere n’izo ku butaka mu burasirazuba, zari zimaze gutuma abakoresha iterabwoba barenga 50, bafatwa. Ibirindiro byabo byinshi na byo byasenywe.
Forum