Uko wahagera

Urukiko rw'Ikirenga rw'Amerika Rwanze Ubujurire bw'Uwahamijwe Kwica Floyd


Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, Urukiko rw'Ikirenga rw'igihugu, rwateye utwatsi ubujurire bw'ubwawoheze ari umupolisi Derek Chauvin, wahamwe n'icyaha cyo kwica George Floyd.

Niba mubyibuka, Umwirabura George Floyd, yapfuye kw’itariki ya 25 y’ukwa gatanu mu 2020 mu mujyi wa Minneapolis, muri leta ya Minnesota, mu majyaruguru y'uburengerazuba bwo hagati muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Umupolisi w’Umuzungu Derek Chauvin yamwishe yamukandamije ivi ku gikanu iminota hafi icumi, yamwubitse inda ku butaka, yamuboheye n’amapingu inyuma mu mugongo.

Nyuma yaho Chauvin yarirukanwe mu kazi kandi ashyikirizwa inkiko. Urw’ibanze rwamuhamije ibyaha byose by’ubuhotozi, rumukatira gufungwa imyaka 22 n’igice. Urw’ubujurire narwo rwagumishijeho icyo gihano. Chauvin yituye noneho Urukiko rw’Ikirenga rwo ku rwego rw’igihugu, ari narwo rwa nyuma, avuga ko iburana rye mu nkiko za mbere ritanyuze mu mucyo. Yatanze impamvu ebyiri: ukuntu ryamamajwe cyane ritaratangira, asabye ko rwimurirwa ahandi hatari i Minneapolis ariko urukiko rurabyanga, n’impungenge z’uko hashoboraga kuba imvururu n’urugomo iyo aza kugirwa umwere.

Kuri uyu wa mbere rero, Urukiko rw’Ikirenga narwo rwagumishijeho igihano uko cyakabaye. Mu by’ukuri, rwafashe icyo cyemezo ko atari na ngombwa rwose kumva no kuburanisha ubujurire bwa Derek Chauvin. Yarusabaga kumuhanaguraho ibyaha byose no kumugira umwere.

Uretse ibyaha by’ubuhotozi, Chauvin arimo araburana ku rwego rw’ubujurire ibindi byaha byo kwica uburenganzira-shingiro bwa rubanda (Civil Rights mu Cyongereza). Urukiko rw’ibanze rwamukatiye gufungwa imyaka 21 kuri ibi byaha.

Forum

XS
SM
MD
LG