Uko wahagera

Muri Kenya Imvura Yahitanye Abantu 46 Izahaza Imiryango Ibihumbi 80


Kenya yatangaje ko abantu babarirwa mu bihumbi hirya no hino mu gihugu bagizweho ingaruka n’imvura nyinshi yaguye itera imyuzure n’inkangu ndetse ihagarika n’imirimo ku cyambu cya Mombasa.

Akarere k’ihembe ry’Afurka kibasiwe n’imvura nyinshi mu byumweru bishize. Imaze guhitana abatari bake harimo n’abagera kuri 46 baguye mu bice binyuranye bya Kenya.

Visi perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yavuze ko ingo zigera ku 80,000 zahuye n’ikibazo giturutse kuri iyi mvura, yemeza ko uyu mubare ukomeza kwiyongera buri munsi. Yavuze ko guverinoma ikomeje kugerageza kurwana ku bantu bayo yifashishije indege za kajugujugu n’ibindi bikorwa by’ubutabazi.

Yatangaje ko iyi mvura yaguye kurenza igihe gisanzwe, biteganijwe ko izakomeza ikageza no mu gice cya mbere cy’umwaka utaha.

Abategetsi bo muri Kenya baravuga ko abantu icyenda baguye mu karere gakikije Inyanja y’Ubuhinde harimo babiri bari mu modoka y’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro muri Kenya nyuma y’uko umwuzure utembanye ikiraro mu gace k’ahitwa Kwalo.

Ikigo gishinzwe ingendo za Gari ya Moshi muri Kenya cyatangaje ko habayeho ubukererwe bw’ibyagombaga kugezwa i Mombasa n’i Nairobi.

Umujyi wa Mombasa ni uwa kabiri mu bunini muri Kenya. Icyambu cyawo ntikinyuramo ibicuruzwa bya Kenya gusa kuko kinakoreshwa n’ibindi bihugu byo mu karere birimo Uganda, Sudani y’Epfo, n’u Rwanda.

Forum

XS
SM
MD
LG