Uko wahagera

Isirayeli Yahakanye Uruhare mu Gutuma Abantu Bahunga Ibitaro bya Shifa


Abarwayi n'abaganga mu bitaro bya Shifa
Abarwayi n'abaganga mu bitaro bya Shifa

Abarwayi, abakozi b’ibitaro n’abakuwe mu byabo n’intambara barimo kuva mu bitaro bya Shifa mu karere ka Gaza kuri uyu wa gatandatu mu gihe hakomeje amakuru avuga ko Isirayeli yatanze igihe cy’isaha imwe ngo abari muri ibyo bitaro bose babe bahavuye. Abarwayi b’indembe badashoboye kuhava basigaranye n’abanganga.

Igisirikare cya Isirayeli cyahakanye amakuru y’uko cyaba cyategetse ko abantu bava muri ibyo bitaro binini kurusha ibindi byose mu karere ka Gaza. Gusa mu itangazo ingabo za Isirayeli ryashyize ahagaragara zavuze ko zakoranye n’umuyobozi w’ibyo bitaro kugira ngo haboneke inzira abashaka kuhava banyuramo.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) kuri uyu wa gatandatu byari byatangaje ko Isirayeli yatanze igihe cy’isaha imwe ngo abari muri ibyo bitaro bahave.


Isirayeli yemeza ko mu byumba byo hasi muri ibi bitaro harimo abarwanyi b’umutwe wa Hamas. Yari yasabye ko abantu babivamo ariko abakozi babyo bavuga ko harimo abarwayi barembye ku buryo batabasha kuhava.

Abantu bagera ku 2000 barimo abarwayi, abakozi b’ibitaro n’abakuwe mu byabo bari muri ibi bitaro aho ingabo za isirayeli zageze ku wa gatatu nkuko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Ikigo cy’itumanaho cyo muri Palestina Paltel, cyatangaje ko telefoni na interineti mu gice kimwe cy’intara ya Gaza byongeye gukora nyuma y’uko hagezwa peteroli.

Iyambere ingana na litiro 17,000 yahageze kuwa gatanu inyujijwe ku mupaka wa Rafa uhuza Misiri na Palestina nkuko byemezwa n’umukozi wo kuri uwo mupaka.

Kubera igitutu giturutse kuri leta zunze ubumwe z’Amerika, Isirayeli yari yemeye ko izareka peteroli nke yo gufasha mu bikorwa by’ubutabazi ikinjira mu ntara ya Gaza. Ni mu gihe imodoka zitwaye imfashanyo zari zimaze iminsi taut zitegereje kwinjira nkuko byemezwa n’umukozi w’imuryango w’abibumbye ishinzwe izo mfashanyo

Forum

XS
SM
MD
LG