Uko wahagera

Perezida Joe Biden w'Amerika Arahura na Xi Jinping w'Ubushinwa


Perezida Xi Jinping w'Ubushinwa na Joe Biden w'Amerika
Perezida Xi Jinping w'Ubushinwa na Joe Biden w'Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden na mugenzi we w’Ubushinwa Xi Jinping, barahurira kuri uyu wa gatatu ku ngoro y’amateka ya Filoli mu majyepfo ya San Francisco aho bagirana ibiganiro bimara amasaha ane.

Mu byo aba bakuru b’ibihugu baganiraho, nk’uko abateguye uyu mubonano babitangaje, harimo ibibazo bitandukanye bihanze ibihugu byombi ndetse n’isi.

Iki kiganiro cy’imbona nkubone kiraba mu gihe hari inama y’ibihugu bihuriye mu muryango w’ubukungu w’ibihugu bikora ku nyanja ya Pasifika - APEC irimo kubera i San Francisco muri Leta ya California.

Perezida Biden na Xi ntibaherukaga kuvugana imbona nkubone kuva mu kwa 11 k’umwaka ushize ubwo bahuraga, igihe habaga inama y’ibihugu 20 bikize ku isi – G20 yaberaga i Bali muri Indoneziya. Kandi kuva icyo gihe habaye byinshi mu kongera impagarara hagati y’ibi bihugu by’ibihangange, zirimo izishingiye ku bucuruzi n’ibibazo by’uburenganzira bwa muntu.

Ubwo ntawiteze ko hari imyanzuro yumvikanyweho iva muri uku guhura, abasasenguzi bavuga ko intego nyamukuru ari ukongera gushimangira ubushake bwo kongera gusubiza mu buryo umubano w’Amerika n’Ubushinwa no gushyiraho urufatiro rw’ubufatanye bwubaka bw’ahazaza; na cyane cyane ku bibazo bikomeye byugarije isi nk’icyo mu Burasirazuba bwo Hagati n’icya Ukraine.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa yatangaje ko Perezida Xi azitabera inama y’umuryango APEC ku butumire bwa Perezida Biden. Iyi nama iraba kugeza kuwa gatandatu w’iki cyumweru.

Abasirikare ba Isiraheli mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu bateye ibitaro bya Shifa muri Gaza, guhigamo abarwanyi b’umutwe wa Hamas. Ni nyuma yo guha abategetsi ba minisiteri y’ubuzima integuza y’iminota mikeya.

Mu itangazo cyasohoye, igisirikare cya Isiraheli - IDF cyavuze ko “gishingiye ku makuru y’ubutasi n’ubwihutirwe bw’icyo gikorwa, cyakoze ibitero bya gisirikare ku mutwe wa Hamas mu gace runaka k’ibitaro bya Shifa. Icyo gisirikare kandi cyahamagariye abarwanyi ba Hamas gushyira intwaro hasi bakitanga.

IDF yavuze ko mu ngabo zacyo “harimo amatsinda y’abaganga n’abavuga icyarabu, bahawe amahugurwa yihariye abategurira gukorera ahantu nk’aha hagoye, hagamijwe kutagira ikibi kiba ku basivili.

Icyo gisirikare kandi cyatangaje ko cyatanze imashini zifasha abana bavutse imburagihe, ibiribwa by’abana n’inkunga y’imiti kuri ibyo bitaro.

Dogiteri Munir al-Bursh, umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza yabwiye televiziyo Al Jazeera ko ingabo za Isirayeli zateye igice cy’uburengerazuba cy’inyubako z’ibyo bitaro.

Mbere, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashyigikiye ibitangazwa na Isiraheli ko Hamas irimo gukoresha ibitaro nk’ahantu ho guhisha abarwanyi bayo. Isiraheli ivuga ko by’umwihariko, mu bitaro bya Shifa harimo ibirindiro Hamas iteguriramo ibitero.

Isiraheli ntiyatanze amafoto cyangwa videwo bigaragaza ibyo ivuga ku barwanyi ba Hamas muri Shifa, n'ubwo yagiye isangiza amashusho y’abo barwanyi bakorera mu duce dutuwemo n’abaturage ndetse banashinga imbunda zirasa bombe hafi y’amashuri n’imisigiti.

Hamas n’ibitaro bya Shifa bahakana ibyo birego. Uyu mutwe wa Hamas uvuga ko abarwayi bagera kuri 650 ndetse n’abasivili bari hagati y’ 5,000 na 7,000 b’abanya palestina bacumbitse mu mbuga z’ibyo bitaro.

Forum

XS
SM
MD
LG