Urukiko rw’ikirenga rw’Ubwongereza rwanzuye ko gahunda ya Leta y’Ubwongereza yo kwohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda idakurikije amategeko.
Ni gahunda yari igamije guca intege abinjira mu gihugu cy'Ubwongereza bakoresheje amato mato.
Umucamanza Lord Reed, Perezida w’urukiko rw'ikirenga, yavuze ko abasaba ubuhungiro baramutse boherejwe mu Rwanda bashobora gusubizwa mu bihugu baje bahunga.
Leta y’u Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko itemera ko ifatwa nk’igihugu kidafite umutekano. Umunyamakuru Venuste Nshimiyimana yavuganye na Alain Mukuralinda, umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda,abanza gusobanura uko u Rwanda rwakiriye icyemezo cy’urukiko
Ijwi ry'Amerika kandi yavuganye na madame Prudentienne Seward, uyobora umryango PAX uvuga ko uharanira amahoro mu karere k’ibiyaga bigari, ari mu Bwongereza.
Forum