Uko wahagera

Isiraheri Yemeje Ko Abazize Ibitero by'Umutwe wa Hamas Ari 1,200

Isiraheli yasubiyemo umubare w’abantu baguye mu gitero bagabweho n’umutwe wa Hamas ku itariki ya 7 z’ukwezi gushize kwa 10.

Umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafransa, AFP, ko abapfuye kuri uwo munsi ari 1,200 aho kuba 1,400 nk’uko byari byatangajwe mbere.

Lior Haiat watangaje ayo makuru nta bindi yarengejeho. Yavuze ko uwo mubare urimo n’abanyamahanga basanzwe bakorera muri Isiraheri n’abandi.

Itangazo ryasohowe na ministeri y’ububanyi n’amahanga ryo rigaragaza ko uwo mubare atari ntakuka kuko ushobore guhinduka igihe cyose habonetse amakuru mashya.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko Hamas yishe abantu 1,200 ishimuta abandi 240 barimo impinja, abana, abagore n’abageze mu z’abukuru.

Icyo gitero kiri mu bitero bya mbere bikomeye cyagabwe kuri Isiraheri kuva yakwitwa igihugu mu 1948. Isiraheli yahise itangiza ibitero simusiga kuri Hamas bigikomeje kugeza ubu. Ivuga ko bigamije kurimbura burundu Hamas yita umutwe w’iterabwoba mu gace ka Gaza.

Ibitero bya Isiraheri mu gace ka Gaza bimaze kugwamo abantu barenga 11,000 biganjemo abasivili. Ministeri y’ubuzima mu butegetsi bwa Hamas ivuga ko abana barenga 4,500 bishwe muri ibyo bitero.

Hagati aho Isirahare yatangaje ko yatanze amasaha ane y’agahenge buri munsi kugirango itange inzira ku basivili bahunga no korohereza abakora ibikorwa by’ubutabazi kugera ku babukeneye.

Forum

XS
SM
MD
LG