Uko wahagera

Arabiya Sawudite Igiye Gufasha Ibihugu by'Afurika Bifite Imyenda Iremereye


Igikomangoma Mohammed bin Salman, w'Arabiya Sawudite
Igikomangoma Mohammed bin Salman, w'Arabiya Sawudite

Arabiya Sawudite igiye kwemeza amasezerano afite agaciro kari hejuru ya miliyoni 500 z’amadolari n’ibihugu by’Afurika.

Ikigega gishinzwe iterambere cy’Arabiya Sawudite, kizasinyana amasezerano ya miliyoni 533 z’amadolari n’ibihugu by’Afurika. Minisitiri w’imali wa Arabiya Sawudite, Mohammed Al-Jadaa yabivuze kuri uyu wa kane, mu nama y’ubukungu y’Arabiya Saudite n’Afurika, i Riyadh.

Jadaan yagize ati: “Turimo gukorana n’abafatanyabikorwa kugirango dushyigikire Ghana n’ibindi bihugu by’Afurika mu bijyanye n’imyenda yabyo”.

Minisitiri ushinzwe ishoramali w’Arabiya Sawudite, Khalid Al-Falih, nyuma yavuze ko Amadolari arenga miliyari 700 y’igihugu cye, azava mu kigega cy’ishoramali rusange “azahindura ibintu” mw’ishoramali ku mugabane w’Afurika.

Minisitiri ushinzwe ibitanga ingufu, igikomangoma Abdulaziz bin Salman, nawe muri iyo nama, yasinye amasezerano ya mbere n’ibihugu by’Afurika, harimo Nijeriya, Senegali, Cadi na Etiyopiya, mu bijyanye n’ubufatanye mu bitanga ingufu. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG