Uko wahagera

RDC: Ingabo z'Uburundi Zavuye mu Mujyi wa Kitchanga M23 Irawigarurira


Abarwanyi ba M23 mu burasirazuba bwa Kongo
Abarwanyi ba M23 mu burasirazuba bwa Kongo

Ingabo z’Uburundi ziri mu butumwa bwa EAC mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo zirukanywe mu mijyi ya Kitshanga na Mweso mu teritware ya Masisi.

Ni nyuma y’imirwano ikaze yabaye mu masaha ya mugitondo ku wa gatatu mu nkengero z’utwo duce.

Ibi byemejwe na bamwe mu miryango itegamiye kuri leta muri sheferi ya Bashali ubwo yavugananaga n’ijwi ry’Amerika kuri terefoni.

Ingabo z’Uburundi ziri muri EAC zari zisanzwe zifite ibirindiro byazo muri Kitshanga nyuma yuko aka gace kari kamaze kurekurwa by’agateganyo n’inyeshyamba z’umutwe wa M23.

Ingabo za EAC zahavuye nyuma y’imirwano ikaze yabaye kuva mu masaha ya mu gitondo, hagati y’umutwe wa M23 n’insoresore za Wazalendu ahitwa Burungu, Kilolirwe, Nturo na Kausa uduce sosiyete sivile yemeza ko twigaruriwe na M23.

Umunyamakuru Jimmy Shukrani Bakomera yateguye inkuru irambuye mushobora kumva hano hepfo:

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:57 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG