Uko wahagera

ONU Iravuga ko Sudani Ishobora Guhura n'Ibibazo byo ku Rugero Rutarabaho

Impunzi z'abanye Sudani bahunga Intambara berekeje muri Cadi
Impunzi z'abanye Sudani bahunga Intambara berekeje muri Cadi
Umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru mw’ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR, kuri uyu wa kabiri yaburiye avuga ko “ibibazo bizugariza ikiremwa muntu muri Sudani ku rugero umuntu atatekereza”, aho miliyoni z’abantu barimo kuva mu ngo zabo biturutse ku mirwano irushaho gukara.

Dominique Hyde, umuyobozi ushinzwe umubano n’amahanga muri HCR. Akubutse muri Sudani, aho yamaze icyumweru muri Leta ya White Nile hamwe no ku mupaka no mu tundi turere, twegereye Sudani y’amajyepfo. Agira ati:

“Ibintu birakomeye. Turimo kubura amacumbi, turimo kubura amazi, turimo kubura ibiribwa, kandi ONU, imiryango itegamiye kuri Leta, birimo kujya hamwe, ariko mu by’ukuri, ntibihagije urebye ibikenewe. Dufite impungenge cyane. Aha uravuga miliyoni esheshatu z’abantu bateshejwe ibyabo, hombi, imbere muri Sudani no mu bihugu bituranyi, kandi bitewe n’ubushyamirane, ubushyamirane bushobora guhagarikwa. Dukeneye ko imirwano ihagarara, dukeneye igisubizo cya politiki, bityo abo bantu bakabasha gusubira mu ngo zabo batekanye, kandi bagasubura mu mashuri, bagasubira ku mirimo yabo, bakongera gutangira ubuzima. Ibi rwose ntibishobora gukomeza”.

Dominique Hyde yavuze ko kuba hataboneka amafaranga ahagije, birimo kugira ingaruka ku bikorwa by’ubutabazi imbere no hanze ya Sudani.

Kuva imirwano itangiye tariki 15 z’ukwezi kwa kane, hagati y’ingabo za Sudani n’umutwe witwara gisirikare, wa Rapid Support Forces, HCR ivuga ko abantu miliyoni 4.5 bateshejwe ingo zabo imbere muri Sudani, mu gihe miliyoni 1.2 bahungiye mu bihugu bituranyi. Ibi birimo Cadi, Misiri, Sudani y’epfo, Etiyopiya na Rebuburika ya Santrafurika.

Porogaramu ya ONU yita ku birimbwa PAM, itangaza ko ubushyamirane bwakajije umurego muri Sudani, burimo gutuma abantu barushaho guhunga, bikaba birimo gushyira igihugu mu bibazo by’ingutu by’ubukungu, kandi birimo kukiganisha mu nzara yo ku rwego ruhanitse, aho miliyoni zirenga 20 z’abantu, ubu bugarijwe n’inzara ikabije. (AP)

Forum

XS
SM
MD
LG