Kuva kuwa gatandatu abantu barenga 40 bakomerekeye mu makimbirane hagati y’urubyiruko rw’Abafulero n’Abarundi b’Abanyekongo batuye ku Bwegera ho mu Kibaya cya Rusizi, muri teritware ya Uvira, intara ya Kivu y’epfo. Kubera izi mvururu abaturage benshi bari guhunga centre ya Bwegera.
Jimmy Katuruma uhagariye ishirahamwe riharanira amahoro n’uburenganzira bw’Abaturage mu kibaya cya Rusizi (APEVOV) agaragaza ko bamwe muri abo bantu bakomeretse barimo kuvurirwa Bwegera, Luvingi ndetse na Luberizi.
Nyarugabo Janvier, umuganga uvurira ku kigo nderabuzima cya Bwegera yemeza ko zimwe munkomere bari kwakira inyinshi ari zakomerekeye mu bushamirane bwahuje urubyiruko rw’Abarundi n’Abafulero.
Kubera izi mvururu ziri ku Bwegera zatumye bamwe mu baturage bahunga iyo centre ndetse bahungisha amwe mu matungo yabo n’ibikoresho byo mu mazu berekaza mu bindi bice by’ikibaya cya Rusizi.
Ijwi ry'Amerika ryagerageje kuvugisha rumwe mu rubyiruko rw’Abarundi n’Abafulero rushamiranye, telephone zabo nti zanyuramo. Gusa, umwami wa sheferi ya plaine de la Ruzizi irimo abaturage barenga 60.000, avuga ko intandaro y’izi mvururu yaturutse ku gukubitwa k’umuyobozi wa groupement ya Kakamba.
Ese n’iki abashakashatsi bavuga kuri iki kibazo cya makimbirane agenda avuka hagati y’Abarundi n’Abafulero muri sheferi ya plaine de la Ruzizi?
Fyonda hasi wumve insiguro z'Umushakashatsi, Prosper Baseka, mu nkuru yateguwe na Vedaste Ngabo.
Forum