Uganda, ivuga ko yafashe umuyobozi w’abarwanyi bashinjwa ubwicanyi bwakorewe ba mukerarugendo babiri b’abanyamahanga. Bicanywe n’uwari ubayoboye muri pariki y’igihugu mu kwezi gushize.
Igisirikare kiravuga ko ariwe rukumbi wari warusimbutse muri operasiyo yo mw’ijoro ryo kuwa kabiri, ku umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) mu magambo ahinnye. Ni igikorwa cyahitanye abandi barwanyi batandatu.
Deo Akiiki, umuvugizi wungirije wa gisirikare, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko umuyobozi w’ako gatsiko, wamenyekanye nka Njovu, yari yakomeretse mu mugongo, mu kurasana n’ingabo kuwa kabiri.
Njovu aho yabonetse hari n’ibikoresho by’abamukerarugendo bishwe hamwe n’ikarita y’indanga muntu y’umunya-Uganda wari ubayoboye. Igisirikare kivuga ko abandi batandatu muri ako gaco, barashwe bagapfa muri iyo operasiyo.
Agatsiko ka Njovu, kishe umwongereza n’umunyafurika y’epfo, hamwe n’uwari abayoboye, mu gitero cyo kw’itariki ya 17 y’ukwezi kwa 10.
Abo bagenzi, bari muri Pariki y’igihugu yitwa Queen Elizabeth.
Uganda ibigereka kuri ADF, umutwe ukorera mu gihugu bituranye cya Repuburika ya demokarasi ya Kongo. Uyu mutwe ukorana n’uwa Leta ya Kiyisilamu
Forum