Afurika irifuza ko kongre y’Amerika yongerera igihe cy’imyaka 10 umugambi w’ubufatanye mu bucuruzi n’uyu mugabane izwi nka AGOA (Africa Growth and Opportunity Act)
Byavuzwe n’umutegetsi wo mu rwego rwo hejuru mu muryango w’Afurika yunze ubumwe, wasababye ko ikintu cyose cyagomba guhinduka muri uwo mugambi, gikwiye kuba cyasuzumwa nyuma.
Avuga mu gihe cyo gutangiza inama y’iminsi itatu y’abaminisitiri b’ubucuruzi b’Afurika n’abayobozi bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, komiseri ushinzwe ubuhahirane mu muryango w’Afurika yunze ubumwe Albert Muchanga, yanavuze ko icyemezo cyo gukuriraho Amerika amahoro mu isoko rusange ry’Afurika itarafatwaho icyemezo
Umugambi wa AGOA watangijwe mu mwaka w’i 2000, wemerera ibicuruzwa biva mu bihugu bya Afurika birebwa n’uwo mugambi kwinjiza ibicuruzwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bidatanze amahoro.
Mucanga yabwiye abaminisitiri bahuriye mu nama i Johannesburg muri Afurika y’epfo ko “kwongeraho imyaka 10 kugeza kuri 20 ari ngombwa cyane mw’ishoramari ry’umuryango. Yakomeje avuga ko imyaka yaba iri munsi y’iyo, nta cyizere gihamye yatanga”. Abo bayobozi bateranyijwe no gushaka aho bahurira, ku bijyanye n’ahazaza h’uwo mugambi.
Abo ba minisitiri b’Afurika bazabonana n’abayobozi bo muri Amerika, barimo minisitiri w’ubucuruzi Katherine Tai, ejo kuwa gatanu no kuwa gatandatu.
Abashingamategeko b’Amerika n’ubuyobozi bwa Perezida Joe Biden bumvikanishije ko bashyigikiye kwongerera igihe AGOA. Ni umugambi wabonetsemo miliyari 10 z’amadolari y’ibyo Afurika yagemuye muri Leta zunze ubumwe z’Afurika, byinjiye mu mwaka ushize, mu buryo buzira amahoro.
Cyakora hari impaka zirimo kugibwa i Washington, harebwa niba uwo mugambi ukeneye kuvugururwa.
Ubuyobozi bwa Biden kandi kw’itariki ya 30 y’ukwezi kwa 10, bwavuze ko bwifuza guharika muri AGOA, ibihugu bya Gabo, Nijeri, Uganda na Repuburika ya Santrafurika, biturutse ku bibazo by’imiyoborere no kuba byarananiwe kwubaha uburenganzira. (Reuters)
Forum