Mu buryo bugaragara nko guhindura imvugo, nta guca ku ruhande Perezida Joe Biden kuri uyu wa gatatu yagaragaje ko atewe impungenge n’uburyo abasivili b’abanya Palestina barimo kugirwaho ingaruka n’intambara ishyamiranyije Isiraheli n’umutwe wa Hamas.
Perezida Biden ibi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru yari ahuriyemo na Minisitiri w’Intebe wa Ostraliya Anthony Albanese wari wasuye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Umukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko akomeje guhangayikishwa n’ibitero by’abo yise abahezanguni b’abimukira bagaba ku banya Palestina mu mu karere ka Sijordaniya, ibitero yasanishije no “gusuka lisansi mu muriro.”
Agaruka ku masezerano yo muw’1993 hagati ya Isiraheli na Palestina, Perezida Biden yagize ati: “Aya yari amasezerano. Amasezerano yagezweho, kandi barimo gutera abanya Palestina ahantu bakwiriye kuba. Bigomba guhagarara. Bagomba kubiryozwa.”
Nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ubuzima ya Palestina, abanya Palestina barenga 100 barishwe mu karere ka Sijordaniya mu bitero byo kwihorera. Ibyo iyi minisiteri ivuga ko byakozwe n’abimukira b’abanya Isiraheli ndetse n’igisirkare cyayo kuva Hamas igabye igitero kuri Isiraheli ku itariki ya 7 y’uku kwezi ka Cumi.
Ni igitero abategetsi ba Isiraheli batangaje ko cyahitanye abantu 1,400 abandi 200 bagatwarwa bunyago.
Perezida Biden ntiyigeze akomoza ku ruhare rw’igisirikare cya Isiraheli mu rugomo rwo muri Sijorudaniya. Nyuma y’ibitero bya Hamas, Ministiri w’umutekano wa Isiraheli Itamar Ben-Gvir, umwimukira w’umuhezanguni uzwiho mu mateka gukoresha imvugo zihamagarira urwango ku barabu, yatanze intwaro ku bimukira b’abanyisiraheli muri Sijorudaniya, barimo benshi basanganwe intwaro zikomeye.
Umutwe wa Hamas ugenzura umuhora wa Gaza, mu mpamvu watanze zawuteye kugaba ibitero ku basivili n’abasirikare ba Isiraheli harimo n’imyaka myinshi Isiraheli imaze yarigaruriye akarere ka Sijorudaniya..
Minisiteri y’ubuzima igenzurwa na Hamas yatangaje ko ibitero byo kwihorera bya Isiraheli bimaze guhitana abantu barenga ibihumbi bitanu muri Gaza, no kuvana mu byabo abarenga miliyoni, bahunze bubahiriza amategeko Isiraheli yatanze yo kuva muri ako karere.
Perezida Biden yagaragaje gushidikanya kuri iyi mibare y’abapfuye, ashidikanya ko “abanya Palestina baba bavugisha ukuri.”
Umutegetsi mukuru mu biro bye yasobanuriye Ijwi ry’Amerika ko perezida ashidikanya ku mibare itangazwa na Hamas, bijyanye n’ubushobozi buke bw’impande zindi zo hanze y’iki kibazo bwo kuba zagenzura ibivugwa. Hakiyongeraho “n’amateka iyo ministeri ifite yo guhanika imibare y’abapfuye.”
Robert McCaw, uyobora ishami rishinzwe ibibazo bya Guverinoma mu Nama ishinzwe umubano w’Amerika na Isilamu, yibajije ku gushidikanya kwa Perezida Biden.
Aganira n’Ijwi ry’Amerika yagize ati: “Ese byajyaga gutuma perezida yumva amerewe neza kuruta iyo aba ari abana igihumbi gusa bapfuye?”
Nubwo biri uko ariko, amagambo Perezida Biden yatangaje ni yo ya mbere agaragaza impuhwe ku banyapalestina mu buryo bwagutse kuva iyi ntambara yatangira.
Yasobanuye icyerekezo cya nyuma y’intambara aho Hamas – umutwe leta y’Amerika yashyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba muw’1997 – izasenywa ndetse akarere kakajya mu nzira y’igisubizo hagati ya leta zombi.
Yashimangiye ko bikenewe ko Isiraheli n’abaturanyi bayo b’’ibihugu by’abarabu bumvikana mu nzira za dipolomasi batirengagije n’ibisabwa na Palestina. Aha kandi yavuze ko intambwe yari imaze kugerwaho “mu kwinjiza Isiraheli muri gahunda z’akarere” ari yo yateye Hamas kugaba igitero.
Ijambo ryo kuri uyu wa Gatatu riragaragaza impinduka mu mvugo kuri Bwana Biden. Hashize iminsi mike umutwe wa Hamas ugabye ibitero, mu ijambo rikomeye ryuje amarangamutima ryamagana uyu mutwe “nk’ikibi kiruta ibindi,” Perezida Biden ntiyigeze avuga ku banya Palestina bapfuye nubwo ababarirwa mu magana bari bamaze kugwa mu bitero by’indege za Isiraheli kuri Gaza.
Mu ijambo yavuze akiva mu ruzinduko rugufi rwo mu gihe cy’intambara yagiriye i Tel Aviv, ku itariki 20, asaba inkunga yo gushyigikira Isiraheli na Ukraine, perezida Biden yavuze ko “yashenguwe n’ugutakaza ubuzima kubabaje kw’abanya Palestina.”
Muri iyo nteruro, ni naho yashyigikiye ibyatangazwaga na Isiraheli ko atari yo yagize uruhare gitero cy’igisasu cyahitanye abasivili ku bitaro byo muri Gaza. Abategetsi ba Amerika banzuye ko Isiraheli itagomba kugerekwaho iby’icyo gisasu cyarashwe ku bitaro.
Mu gihe ibitero byo kwihimura bya Isiraheli bikomeza, ndetse birimo kugira ingaruka nyinshi ku basivili benshi muri Gaza, hakaba hari n’impungenge ko intambara yavaho itandukira Uburasirazuba bwo Hagati bwose, hari ababona impinduka mu buryo Biden afatamo iki kibazo.
Abo barimo na James Zogby, umuyobozi w’ikigo Arab American Institute. Uyu yabwiye Ijwi ry’Amerika ko “imvugo ya perezida iyi ntambara igitangira yari ‘ibogamiye ku ruhande rumwe nta guca
ku ruhande, ku buryo ubutegetsi bwe butihaye umwanya wo kubisohokamo mu gihe byaba ngombwa.”
Icyakora uyu agasanga iyi mvugo ubwayo idahagije ku buryo hari impinduka mu kugaragaza impande zombi mu buryo bungana, ahubwo Isiraheli igifite uburenganzira busesuye
Forum