Uko wahagera

Mu Bwongereza Umugore Yahamijwe Ubufatanyacyaha mu Gukuraho Imyanya Ndagagitsina y'Umwana w'Umukobwa


I Londre mu Bwongereza, umugore yahamijwe icyaha cyo gufasha mu gikorwa kizwi nka Female Genital Mutilation (FGM), cyo gukata imwe mu myanya ndagagitsina y’umwana w’umukobwa muri Kenya.

Serivise y’ubushinjacyaha (CPS) yavuze ko polisi yatangije iperereza nyuma y’uko uwakorewe icyaha yabwiye mwarimu we mu mwaka wa 2018, ko yakaswe imwe mu myanya ndangagitsina mu gihugu cyo muri Afurika mu myaka yashize ubwo yari umukobwa muto.

Abakoze iperereza basanze Amina Noor w’imyaka 39, ari we wajyanye uyu mwana w’umukobwa muri Kenya, aho umunyakenyakazi yamukase iyo myanya. Ahatwa ibibazo na polisi, Noor yavuze ko yumvaga ko uwakorewe icyaha bitagaragaraga ko ababara. Nyamara, abashinjacyaha bavuze ko inzobere mu buvuzi basanze uwo mwana w’umukobwa yarababaye bikomeye biturutse kugukatwa, bishobora kuba byaramuviriyemo kuva amaraso n’umubabaro urenze kamere.

Umushinjacyaha Patricia Stobino yagize ati: “Gukata abagore imyanya ndanga gitsina, ni icyaha cy’indengakamere gishobora kugira ingaruka ku mubiri no mu mutwe w’ubikorewe kandi bimara ubuzima bwose”. Yakomeje agira ati: “Uwakorewe icyaha, muri uru rubanza yari umwana muto icyo gihe; nta bushobozi

yari afite bwo kwanga uwo mugenzo kandi nta gushidikanya ko yababaye bitagira urugero.”

Ushinjwa, Noor, wavukiye muri Somaliya, yakatiwe n’inteko ya rubanda mu rukiko rw’i Londres, kuba yarafashije umuntu utari umwongereza gukata imyanya ndangagitsina y’umuturage w’Ubwongereza. Azakatirwa n’urukiko mu matariki ari imbere.

Uyu mugore Noor ni we muntu wa kabiri uhamijwe icyaha nk’iki n’urukiko rw’Ubwongereza na Wales. Ni nyuma y’umubyeyi wo muri Uganda wahamijwe icyaha mu 2019, cyo kuba yaratanze umwana we w’umukobwa w’imyaka itatu, ngo akorerweho iyo migenzo.

Abashinjacyaha bavuze ko bafite icyizere cy’uko, kuba uyu ahamijwe icyaha, bizatanga ubutumwa, ko hari ikizakorwa ku kubakata abakobwa imyanya ndanga gitsina, nta kureba aho icyaha cyakorewe, aho ariho hose kw’isi. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG