Inyubako ndende ya Ecobank yafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, kugeza ubu ibyangiritse ntibiramenyekana.
Iyi Banki ni imwe mu nyubako ndende yubatswe mu mugi wa Kigali rwagati. Inkongi y’umuriro yatangiye kugaragara mu ma sa tanu za kumanwa, itangirira mu igorofa ya 9 y’iyo nyubako, igenda ikwira no muyandi magorofa akurikira, kugeza ku ya 4 nk’uko Ijwi ry'Amerika ryabitangarijwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.
Uyu muvugizi yabwiye Ijwi ry’Amerika, ko ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya umuriro, ryabashije gutabara ku gihe umuriro utaragera ku magorofa yose.
Ijwi ry’Amerika ryahageze nyuma y’iminota 30 iyo banki itangiye gushya, twasanzwe imodoka za Polise zishinzwe kuzimya umuriro zirimo guhangana n’ umwotsi mwinshi wasohokaga hanze mu igorofa rya 9 ariko nta muriro wigeze ugaragarira hanze.
Polisi yatangiye kuzimya uyu muriro ihereye mu igorofa rya cyenda ari naryo rya nyuma ry’iyi nyubako, igeza ku igorofa rya kane. Usibye abapolise bari mu bikorwa byo kuzimya umuriro , hari n’abandi bari mu mihanda inyura aho iyo banki ikorera, basabaga imodoka guca izindi nzira bakirinda kwegera aharimo gushya.
Polise ishinzwe kuzimya umuriro yamaze nk’amasaha 2 kugirango ibe ihagaritse iyo nkongi. Abari muri iki gice cy’inyubako bavuga ko babonye umwotsi uva muri plafond, batangira guhunga ari nako bahungisha ibintu bike bashoboye kurokora.
Umuriro wahise utuma abakozi bose bo muri iyo banki ndetse n’ab’ibindi bigo bikorera muri iyo nyubako ya ECOBANK bahita basabwa gusohoka ngo hatagira ukomereka.
Nyuma y’uko umuriro uhagaritse, Polise yafashije itangazamakuru kwinjira mu nyubako yari isigayemo ubusa kuko abakozi bose bari bamaze gusohorwa.
Igorofa ya 9 ni yo Ijwi ry'Amerika yasanze yangiritse cyane insinga zahiye, Prafond yahiye ndetse igenda imanuka ndetse hari hakirimo ubushyuhe bwinshi n’umwotsi ukinukamo.
Umwe mu bayobozi ba ECOBANK bari kumwe n’itangazamakuru nyuma y’uko iyi nyubako izimijwe, batanaje ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyi nkongi.
Umuvugizi wa Polise y’u Rwanda Boniface Rutikanga, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyi nkongi, ndetse n’ibyangirikiyemo.
Nyuma y’iyi nkongi, iyi banki yahise ihagarika ibikorwa byayo, abakiliya basabwa kugana andi mashami.
Ni ubwambere inkongi y’umuriro yibasiye ibigo bikomeye nka Banki iri mu nzu ndende zibarizwa mu mugi wa Kigali, gusa izi nkongi zari zimaze iminsi zumvikana mu dukinjiro tunyuranye two mu mugi wa Kigali.
Mu kwezi gushize, inyubako y’ubucuruzi izwi nka ESPACE iri kacyiru iherutse gushya irakongoka.
Forum