Irindi tsinda ry’Abasirikare b’Abafaransa ritenyijwe kuva muri Nijeri ryerekeza muri Cadi mu minsi iri imbere. Aba bazaba bagize icya kabiri cy’ingabo 1450 Ubufaransa bwasezeranyije ko buzakura muri iki gihugu cy’Afurika y’uburengerazuba. Ibi byatangajwe na Colonel Mamane Sani Kajou kuri uyu wa gatanu.
Mu cyumweru gishize ingabo z’Ubufaransa zatangiye kuva mu birindiro byazo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nijeri. Byasabwe n’ubutegetsi bwa gisirikare muri Nijeri bwongeye gukoma mu nkokora ingufu z’Ubufaransa mu karere ka Sahel
Umukuru w’ingabo z’Abafransa muri Nijeri yavuze ko hagiye abasirikare 282 kandi mu minsi iri imbere hazagenda abagera kuri 40. Jenerali Eric Ozanne yavuze ko izo ngabo zageze i N'Djamena mu murwa mukru wa Cadi mu cyumweru gishize.
Ibi bibaye nyuma y’igitutu cy’abasirikare bakoze kudeta muri Nijeri cyagamburuje ubufaransa bwemera gukura ingabo zabwo muri icyo gihugu. Ubutegetsi bushya bwavuze ko mu mpera z’uyu mwaka zose zizaba zahavuye.
Iki ni ikimenyetso cya nyuma kigaragaza irangira ry’umubano mu bya gisirikare hagati ya Nijeri n’Ubufaransa bwigeze kuyikoloniza. Byose kandi birimo kuba mu gihe Ubufaransa bukomeje gutakaza ijambo muri aka karere k’Afurika muri rusange. (Reuters)
Forum