Abahiritse ubutegetsi muri Nijeri ejo batangaje ko baburijemo umugambi wa Mohamed Bazoum wahoze ari perezida wa Nijeri wo gutoroka ava aho yari agifungiwe n’abamuhiritse kuva tariki 26 z’ukwezi kwa karindwi, nubwo amahanga yagumye gusaba ko arekurwa.
Abari ku butegetsi muri Nijeri batangaje ko Bazoum n’umuryango we babifashijwemo n’abambari babo mu nzego z’umutekano bari bafite umugambi wo gutwara imodoka, bakajya mu nkengero z’umujyi wa Niamey bagafata indege ya Kajugujugu bagana muri Nijeriya.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ntibyashoboye kwemeza aya makuru cyangwa aho Bazoum aherereye ubu.
Ihirikwa ry’ubutegetsi muri Nijeri ryabaye irya gatanu mu bihugu burengerazuba bw’Afurika mu myaka itatu rishyira ibyo bihugu mu maboko y’ubutegetsi bwa gisirikare.
Nk’abandi bategetsi batowe mu bihugu bituranye nka Mali, Burkina Faso, igisirikare cyamuhiritse ku butegetsi cyavuze ko ku ruhande rumwe byatewe n’ibibazo by’umutekano muke biturutse ku mitwe ya Kiyisilamu imaze guhitana ababarirwa mu bihumbi muri ako gace.
Icyo gisirikare cyavugaga ko kizakemura ibi bibazo by’umutekano muke kuruta leta ya gisivili. Abashyigikiye Bazoum n’abo mu muryango we bavuga ko aho afungiye adafite amazi meza, amashanyarazi cyangwa ibiribwa. (Reuters)
Nijeri: Abasirikare "Baburijemo Umugambi wa Prezida Bazoum wo gutoroka"

Forum