Abaminisitiri mu mpande zoze z’umuryango w’ubumwe bw’uburayi, bavuze ko Leta z’ibihugu bigize uyu muryango, zigomba kuvugurura uburyo bwo gusuzuma abinjira n’abasohoka n’abashaka ubuhungiro kandi zikirukana vuba cyane, abo zisanze bateza umutekano muke.
Ba minisitiri b’ubutegetsi bw’igihugu n’ab’ubutabera bateraniye i Buruseli mu Bubiligi, baganira ku ntambwe zaterwa nyuma y’ibitero byahitanye abantu mu Bubiligi no mu Bufaransa. Bagaragaje kandi impungenge z’umutekano ziturutse ku bushyamirane hagati ya Isiraheli na Hamas.
Komiseri w’umuryango w’ubumwe bw’uburayi, Ylva Johansson, yabwiye Reuters n’ibindi bigo ntaramakuru ko ari “ngomba ko abo bantu bashobora guteza ibibazo by’umutekano ku baturage bacu, bahita basubizwa inyuma” – harimo no kureba ahashobora kuba hari icyuho mu mategeko.
Reuters ivuga ko ingamba z’umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi ku bijyanye n’abimukira byitezwe ko zizaba zamaze gushyirwaho muri uyu mwaka, ko bizatuma ibintu birushaho kugenda neza, harimo kworoshya itahukanwa ry’abanyamahanga bafite dosiye zirimo ibyaha.
Kuwa Mbere, umugabo w’umunyatuniziya w’imyaka 45, wishe abafana b’umupira w’amaguru b’abanyasuwede i Buruseli, yari mu Bubiligi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma yo kwimwa ubuhungiro. Bavuga ko igitero cy’i Buruseli cyagaragaje ko Uburayi bukomeje kunanirwa mu mikorere y’ibijyanye n’abimukira n’abasaba ubuhungiro, harimo icyuho mu by’umutekano n’ubwo gusubiza abantu mu bihugu byabo. (Reuters)
Forum