Ifaranga rya Nijeriya (Naira) ryataye agaciro ku rugero ritigeze rigeraho kuri uyu wa gatatu. Ibyo biratangazwa n’urubuga rw’isoko ry’amafaranga n’ivunshisha muri Nijeriya - abokiFX yemeza ko idolari ry’Amerika rivunja amanaira agera ku 1100
Hari hashize umunsi umwe gusa ifaranga rikoreshwa muri Nijeriya riguye rikavunjwa idolari rimwe ry’Abanyamerika ku manaira 980. Ubu ryongeye kugwa bundi bushya rigera ku 1100 kw’idolari rimwe.
Impamvu ni ibura ry’Amadolari ku isoko ry’amafaranga muri Nijeriya, ryatangiye nyuma y’ikurwaho ry’ingamba zikomeye zirebana n’ivunjwa ry’amafaranga muri icyo gihugu.
Ku masoko asanzwe avunja ifaranga aho abacuruzi bifatira ibyemezo nta birantega, agaciro k’ifaranga rya Nijeriya karamanuka umusubizo.
Banki nkuru y’igihugu yavuze ko igiye gufata ingamba zo kwinjira mu isoko ry’ivunshisha mu rwego rwo kugira ngo itange inyunganizi.
Mu cyumweru gishize, ingamba zari zimaze imyaka umunani zikumira bimwe mu bicuruzwa kwishyurwa amadorali y’Amerika ku rwego rwemewe rw’igihugu zakuweho, biba imvano y’ibura ry’idolari no guta agaciro kw’ifaranga ryo muri Nijeriya kuri uru rugero.
Forum