Uko wahagera

Cadi: Ministri w’Ingabo n’Umunyamabanga wa Guverinoma Beguye


Ministri w’Intebe Saleh Kebzabo
Ministri w’Intebe Saleh Kebzabo

Ministri w’ingabo wa Cadi n’umunyamabanga wa guverinoma beguye ku mirimo yabo kuri uyu wa gatatu nyuma y’uko amashusho bivugwa ko ari ayabo bari mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina n’abandi bantu agiye ku karubanda agakwizwa ku mbuga mpuzambaga.

Ministri w’Intebe Saleh Kebzabo yakiriye ubwegure bwa ministri w’Ingabo Daoud Yaya Brahim n’umunyamabanga wa guverinoma Haliki Choua Mahamat. Itangazo ry’umuvugizi wa Ministri w’Intebe, ribyemeza nta byinshi rishyira ahagaragara byerekeye impamvu z’ubwegure bwabo.

Videwo z’abo bagabo bombi zakwirakwijwe ku cyumweru no kuwa mbere zaberekanaga bari kumwe n’abandi bantu mu mabanga yo guhuza urugwiro mu buryo bwihariye.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ntibyashoboye kwemeza niba ayo mashusho ari ay’ukuri cyangwa kuvugana n’abo bagabo ubwabo kuri iyo ngingo.

Ipfunwe rishingiye ku kujya ahabona kw’ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina byagombye kuba ibanga, nti rikunze kugaragara muri Cadi, igihugu kigendera ku myemerere ya Isilamu no gutsimbarara ku myitwarire n’muco karande. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG